Imirwano yahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, hamwe n’inyeshyamba za FDLR, Nyatura APCLS, hamwe n’abacanshuro b’abarusiya,yasize izi nyeshyamba zigaruriye agace ka Kishishe kiyongera kutundi duce twa Masisi turi kugenzurwa n’izi nyeshyamba.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 wari umaze iminsi waratanze agahenge, kuko nta nambara ikomeye yari iherutse kumvikana mu gace baherereyemo.
Iyi ntambara yongeye kubura kuri uyu wa 24 Mutarama ikomeza kuri uyu wa 25 Mutarama . ni intambara yatangiranye n’igitondo aho abaturage bose bo mu mujyi wa Kitchanga bari bavuye muri uyu mujyi, ndetse n’abasirikare ba FARDC bari bahafite ibirindiro bava muri uyu mujyi berekeza ku musozi.
Inyeshyamba za M23 zakomeje urugamba zinjira neza muri Masisi birangira zigaruriye Lokarite ya Kishishe.
Usibye Kishishe na Bambo izi nyeshyamba ziri kugenzura uduce dutandukanye two muri Masisi ndetse na Rutshuru turimo, Tebero,Kirorerwe, kunturo ndetse no ku itabi.
Umuhoza Yves