Kuri uyu wa kane, umutwe wa M23 washyizeho Abayobozi Bashya bayobora mu gace yigaruriye ka Kalembe.
Bigaragara ko hari agahenge mu gace ka Kalembe, ahabereye imirwano ikaze mu minsi yashize hagati y’inyeshyamba za M23 n’abasirikare birwanaho ba Wazalendo ndetse kugeza ubu ibikorwa birasubukurwa buhoro, ibigo nderabuzima nabyo biri kwakira abarwayi.
Hagati aho, inyeshyamba za M23 zikomeje kwaguka imbago, cyane cyane mu gace ka Walikale, nk’uko amakuru menshi abitangaza.
Mu rwego rwo gushimangira ko bahari(M23), ku wa gatatu tariki 23 Ukwakira bakoze inama n’abaturage babatera inkunga.
Hari Nandi makuru avuga ko M23 yatangiye gushyiraho abayobozi bashya baho. Aya makuru akomeza avuga ko bashizeho abatetsi babiri.
Iterambere rya M23 ryerekeza kuri Walikale rihangayikishije sosiyete sivile yaho bavuga ko batinya ihohoterwa ribakorerwa nkuko bisanzwe bigenda no mu zindi nzego zigaruriwe n’imitwe y’itwaje intwaro.
Sosiyete sivile ihangayikishijwe n’ihohoterwa rikorerwa muri ako karere kuko rigira ingaruka mbi kandi rishobora no guteza abaturage ibibazo bikomeye kubera ko abahinzi batabona imirima yabo.
Angola nk’umuhuza ugamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo iherutse gutangaza ko yamaganye Ibikorwa by’intambara byubuye nyuma Yuko M23 irwanye n’aba Wazalendo ikanigarurira agace ka Kalembe gusa kugeza ubu Uyu mutwe nturagira icyo ubivugaho.
Ni mu gihe kuri uyu wa gatandatu, 26 Ukwakira i Luanda hateganijwe inama nshya y’impuguke z’impande zombi.
Rwanda tribune.com