Minisitiri w’intebe wungirije, Minisitiri w’ingabo z’igihugu ndetse n ’ibikorwa by’abasirikare, Jean-Pierre Bemba Gombo, mu izina ry’umuyobozi w’ikirenga, n’umukuru w’igihugu, Félix Antoine Tshisekedi, mu ntangiriro z’iki cyumweru ku wa mbere bayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ya burigade ya 31 wabereye mu kigo cy’amahugurwa cya Commando cya Lwama i Kindu ( Maniema ) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
VPM Jean Pierre Bemba yagize ati: “Ndashaka kubanza guha icyubahiro Umukuru w’igihugu, Félix Antoine Tshisekedi, kuba yarantanze ngo nze kumuhagararira muri uyu muhango uranga amahugurwa y’abakomando ba burigade ya 31.
Ndashimira kandi abigisha b’Ababiligi ku bufatanye mu rwego rwa gisirikare ndetse n’abigisha bose bo muri Kongo, hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, imbaraga zabo zo gutanga imyitozo kuri iyi burigade ya 31”.
Yungamo ati: ” Ibyo mwize hano ni ukurengera ubusugire bw’igihugu cyacu.
Muzi ko igihugu cyacu cyibasiwe n’intambara muri Kivu y’Amajyaruguru. Murasabwa kwita ku kazi kanyu mukagakorana umwete ndetse mukagaha agaciro, mukarangwa no kwitanga kandi mukiyemeze kurinda abavandimwe na bashiki bacu aho muzoherezwa hose”.
Asoza ijambo rye, VPM Jean Pierre Bemba yagize ati “Twanze ubuhemu,
turashaka ubudahemuka ku gihugu no ku mukuru w’ikirenga kandi ndabararikira gukurikiza amabwiriza y’abayobozi banyu kugira ngo umukuru w’igihugu yishimire ibyo mugiye gukora ku nyungu z’igihugu cyacu”
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com