Kuva M23 yakubura imirwano bamwe mu bakongomani baba abaturage, abanyapoliti n’abasirikare bumvikanye basaba Ubutegeti bwabo gutangiza intambara bifuza guhangana n’u Rwanda .
Impamvu batangaga ngo ni uko umutwe wa M23 wari uzanye imbaraga bashinjaga u Rwanda kuba arirwo ruwutera inkunga kugeza ubwo wigarurire uduce twa Cyanzu ,Runyoni, Kibumba n’umugi wa Bunagana.
Hari umujenerali ngabo za FARDC wasabye Perezida Tshisekedi ku muha uburenganzira agatera uRwanda ndetse anavuga ko n’aramuka abimwemereye yahita afata uRwanda mu masegonda akanamuzanira Perezida Paul Kagame amuboshye.
Kurundi ruhande ariko hari ababona ko DRCngo ihora ishinja Ingabo z’uRwanda kuja kubutaka bwayo ngo bashingiye ku ntambara ebyiri uRwanda Rwagizemo uruhare ariko rukaba rwaragiyeyo ku mpamvu zumutekano waryo bityo burigihe iyo hagize agakoma DRCongo ihita yikanga ingabo z’Urwanda bumva ko zizahorayo .
Ikindi ngo n’uko n’ubwo umutwe wa M23 watangaje impamvu wongeye kubura imirwano netse ukaba ugizwe n’abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda , mugihe cyose uzanye imbaraga nyinshi DRCongo ihita ivuga ko ntahandi izo mbaraga ziri guturuka Atari mu Rwanda.
Urwanda narwo rwakomeje kubihakana ahubwo narwo rugashinja DRCongo gufasha no gukorana na FDLR igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda. Ibi byatumye ibihugu byosse bikomeza kwitana bamwana kuburyo mumnsi yashize hari ibimenyetso byinshi byagaragaza ko ibihugu byombi bishobora gukozanyaho.
Ese Intambara hagati y’ibihugu byomi irashoboka?
Benshi mu basesenguzi muri politiki n’umutakano mu Karere k’ibiyaga bigari Bemeza ko n’ubwo ibihugu byombi birikurebana ayingwe, intambara hagati ya DRCongo n’uRwanda itapfa gushoboka kubera umutwe wa M23 gusa, bitewe n’uko uyu ari Umutwe w’ abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda barwanira uburenganzira bwabo kandi ikibazo cyabo kikaba kizwi kuruhand mpuzamahanga. Mu mwaka wa 2013 banagiranye amasezerano yo guhagarika intambara hagati yabo na Leta ya DRCongo ariko ntiyakubahirizwa byatumye M23 yongera kubura imirwano guhera umwaka uhize wa 2021. Bakomeza bavuga ko kuri ubu icyo kibazo kigomba kongera gukemurwa n’abakongomani ubwabo kuko aribo bafitanye ikibazo nk’uko babigenje mu 2013.
Ku rundi Ruhande ariko hari ababona koa, mu minsi yashize ubwo FARDC yashimutaka abasirikare babiri b’uRwanda ikajya kubafungira muri DRCongo byashobokaga ko ibihugu byomi byari gukozanyaho iyo DRCongo ikomeza kwinangira ntiyemere ibiganiro bya Diporomasi ngo ibarekure.
Icyo gihe ngo byarashobokaga ko ingabo z’uRwanda zari guhita Zambuka imipaka zikajya kubabohoza ku ngufu.
Abakurikiranira hafi ibibazo bimaze gihe hagati y’uRwanda na DRCongo nabo bavuga ko ubundi buryo bushoboka bwatuma ibihugu byombi bikozanyaho ngo n’igihe Leta ya DRCongo yakomeza gufasha no gukorana na FDLR umutwe ufite gahunda yo guhungabanya umutekano w’uRwanda ukaba ugizwe ndetse warashinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatuti mu 1994 ibintu Leta y’uRwanda itapfa gukomeza kwihanganira.
HATEGEKIMANA CLAUDE