Nyuma y’ubushakashatsi buhambaye bwakozwe na Kaminuza ya Maryland, kubyerekeranye n’imikorere y’umutima w’umuntu kugeza ubu umuntu wa 2 yahawe umutima w’ingurube mu mwanya w’umutima we wari ufite ikibazo kandi bitanga umusaruro.
Ibi byakorewe umugabo w’imyaka 58 witwa Lawrence Faucette, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mbere yo kumushyiramo uyu mutima babanje kuwuhindurira utunyangingo.
Ni ibintu byakozwe kuri uyu wa 20 Nzeri 2023 n’Ikigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza ya Maryland, ndetse kuri ubu umutima we ukaba ukora neza nk’uko iki kigo cyaraye kibitangaje.
Bagize bati “Kuri ubu Lawrence Faucette ari guhumeka neza ndetse n’umutima we urakora neza ku buryo nta bundi bufasha bw’ibindi byuma ari gukenera.”
Ni igikorwa gikurikira ikindi cyabaye muri Mutarama 2022 aho David Bennet w’imyaka 57 na we wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabaye umuntu wa mbere ku Isi utewemo umutima wakomotse ku ngurube bigatanga umusaruro, nubwo nyuma y’amezi abiri yahise apfa.
Icyo gihe abaganga bo mu Kigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza ya Maryland na none bari bakoze icyo gikorwa bahawe uburenganzira n’urwego rushinzwe ubugenzuzi mu by’ubuvuzi muri Amerika hashingiwe ku kuba byaragaragaraga ko Bennet yashoboraga gupfa.
Ubusanzwe umutima w’ingurube ushyirwa mu mubiri w’umurwayi ugeze ku cyiciro cya nyuma aho nta yandi mahitamo aba afite. Ibi ni na ko bimeze kuri Lawrence Faucette kuko umutima we wari ufite indwara ituma aviramo imbere.
Uyu mugabo yoherejwe muri ibi bitaro ku wa 14 Nzeri 2023 nyuma y’uko yari atangiye kugaragaza ibimenyetso byo guhagarara k’umutima nk’uko CNN yabyanditse.
Ni igikorwa kandi cyahawe umugisha n’Ikigo Nyamerika gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti, FDA aho cyatangaje ko umurwayi ushobora kuba afite ikibazo gishobora gutuma atakaza ubuzima, hashobora kwifashishwa uyu mutima bikanafasha no mu bushakashatsi bwisumbuye.
Uyu mutima washyizwe muri Lawrence Faucette wabanje gutunganywa n’Ikigo cyo muri Amerika kizwi nka Revivcor aho utunyangingo tugera ku 10 twabanje guhindurwa ndetse utugera kuri dutatu dukurwamo.
Byakozwe kugira ngo uwo mutima bawusanishe n’umubiri w’umuntu, kuko biramutse bidakozwe ubwirinzi bwa muntu bufata urwo rugingo nk’umwanzi ubundi bugatangira kururwanya.
Kuri ubu uyu mugabo ari gukurikiranwa n’abaganga cyane cyane mu bijyanye no kumwongerera ubudahangarwa bufasha kugira ngo uru rugingo rube rutakwangwa n’umubiri, cyangwa ngo hagire indi ndwara ingurube yari ifite itarabonywe, ikaba yamwangiriza.
Mbere y’uko ashyirwamo uwo mutima, Lawrence Faucette, yabanje gusobanurirwa ingorane zose zishobora kuvamo arabyemera cyane ko na we yigeze kuba umuganga yumva neza akamaro k’ubushakashatsi nk’ubu.
Kugeza ubu muri Amerika habarurwa abantu barenga ibihumbi 113 bategereje kuba basimburizwa ingingo barimo abagera kuri 3354 bakeneye umutima aho abagera kuri 17 bapfa buri munsi bategereje uwabaha urugingo.
Ni ubushakashatsi bukomeje gutera imbere ku buryo ibi bintu ni biramuka bitanze umusaruro mwiza,ikibazo cy’abantu bapfa bazize indwara y’umutima bazagabanuka ku buryo bwose bushoboka n’ubwo ikiguzi gishobora kuzaba kiri hejuru cyane.
Umuhoza Yves