Mu myaka mike ishize, Guverinoma ya Uganda yongeye kubaka no kwagura umuhanda uva mu mujyi w’iburengerazuba wa Mbarara ugana Kabale ugana ku mupaka n’u Rwanda.
Wari umuhanda mwiza, ariko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ntiyishimiye inyungu nziza ku ishoramari rye. Yamaganye Abagande, avuga ko badakoresha ibikorwa remezo bishya byubakwa kugira ngo babone ubutunzi.
Abantu bamwe byarabasekeje, ariko ku rundi ruhande yari afite ingingo.
- Kwamamaza -
Ni inkuru imenyerewe muri Afurika ko hafi ya Afrika yo munsi y’ ubutayu bwa Sahara, umuntu akora urugendo rurerure, aho usanga hafi imidugudu mito n’iciriritse hagaragara urusaku rwinshi rw’imiziki no mu tubari, abantu benshi, cyane cyane abasore, ndetse n’ abafite inyuma bisya hirya no hino.
Imihanda yuzuyeho amatorero y’agateganyo kandi ahoraho, abagabo n’abagore bamamaza imyenda bavuza induru. Kuva ku wa gatanu kugeza muri wikendi, umuziki uba Ari wose amanywa n’ijoro, ndetse amasengesho nayo ntabwo arangira.
Muri Afurika y’amajyaruguru mu bihugu by’abayisilamu, inzoga zirabujijwe, gusa icyo ni kimwe kuko hagaragara umuziki uranguruye, abagabo, abato n’abakuru, bicaye muri cafe ku mihanda banywa chai, ikawa, n’ibindi.
- Kwamamaza -
Ibikorwa by’inganda zikora amasaha 24 byo ni inzozi gusa amazu yo gusengeramo n’utubari nibyo byiganje byasimbuye ibindi bikorwa remezo.
Ntabwo hashize igihe kinini cyane, i Kibera, umudugudu munini wa Afurika mu murwa mukuru wa Kenya Nairobi, ku ntera ya kilometero zigera kuri 2,5 uhuza icyahoze ari umuhanda wa gari ya moshi utakoreshejwe cyane, ku cyumweru hazaba hari amatorero arenga 50 yazamutse yashizweho nko muri metero 10 zitandukanye Kuva kuri rimwe ugera ku rindi .
Nijeriya, igihugu gituwe cyane muri Afurika, kugeza ubu, ubukungu bwacyo bunini, buzwiho kugira amatorero menshi kuruta ibitaro, amashuri, n’inganda.
Bamwe mu Banya-Nijeriya bavuze ko bahangayikishijwe n’igihugu cyabo ngo kuko iki gihugu cyaza ku isonga ry’ubukungu bw’ iihugu bya Afurika bwifashe nabi mu bukungu.
Ariko nk’uko abacuruzi bo muri Afurika babivuga, bakunze kujya mumijyi iri hagati mu gihugu cy’ubushinwa rwagati kure ya Guangzhou kugira ngo babone ibicuruzwa ku biciro bishobora kuba bihendutse kugera kuri 50%.
Bavuga ko umuntu akora ibirometero amagana arenga ibihumbi n’ibihumbi anyura ku nganda ziciriritse aho abagabo n’abagore baba badoda imyenda, bacuruza ibicuruzwa by’amenyo ya pulasitike, impapuro, ibintu byose, uhereye ku rubaraza rw’amazu yabo no mu bikari by’ibigo byabo bito by’ubucuruzi, umwanditsi akavuga ko ibihigu bitemera Imana nta legiyoni y’amatorero abibonekamo.
- Kwamamaza -
Guverinoma myinshi zo muri Afrika, nk’umugabane wahawe cyane umutungo kamere w’agaciro, zananiwe kubyaza umusaruro muri ayo mahirwe n’imigisha bahawe, ahubwo ugasanga ahenshi zarafashwe n’amasosiyete yo muri Aziya.
Iyo biba byari bimeze bityo, akajagari k’amatorero, utubari twinshi two ku mihanda ntibyari kubaho kandi birashoboka ko izo nganda nto zitagira ingano zo mu cyaro cy’Ubushinwa, nazo zatungwa ku mihanda yo muri Afurika”.
Perezida Paul Kagame aherutse kugaruka ku kajagari k’amatorero n’amadini akorera mu Rwanda nyuma Yuko hari hamaze gufunga insengero ibihimbi n’ibihumbi afata umwanzuro wo gukuraho burundi amadini n’amatorero adafite ubuzima gatozi avuga ko uzashaka gushinga itorera azajya atanga imisoro ni ukuvuga ko hazajya haba hari umukozi wa Leta ukorera muri iryo torero.
Aho yakomeje asaba abanyarwanda kugira ubwenge ntibashukwe nabiyita abakozi b’Imana babizeza ibitangaza Kandi nyamara bashaka kubamaraho utwabo.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com