• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Saturday, August 13, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Mu mahanga

Ethiopia :Ibitero by’indege byahitanye imbaga mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’intambara

Na Ildephonse Dusabe
January 10, 2022
Muri Mu mahanga, Nyamukuru, Umutekano
10 1
0
Ethiopia :Ibitero by’indege byahitanye imbaga mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’intambara
8
Yasangijwe
158
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Abantu 56 bishwe naho abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka mu gitero cy’indege cyabereye mu nkambi y’abavuye mu byabo mu majyaruguru ya Ethiopia, nkuko bivugwa n’abakozi batanga imfashanyo.

Amafoto ari ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yerekana abantu barimo kuvurwa, nyuma y’igitero cy’indege ku ishuri ryo mu mujyi wa Dedebit mu Ntara ya Tigray muri Ethiopia. Nta bwo iki gitero kiremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye.

Ingabo za leta ya Ethiopia zimaze amezi 14 zirwana n’inyeshyamba, muri iyi ntambara imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi.

Mu gihe imirwano ku butaka hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’urugaga rw’inyeshyamba – ruyobowe n’Abanya-Tigray – yabaye ihagaze, ibitero by’indege ku birindiro by’inyeshyamba byo byarakomeje.

Ku wa gatandatu, abakozi batanga imfashanyo babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umubare w’abapfuye wemejwe n’abategetsi bo muri ako gace.

Aba bakozi batanga imfashanyo, batatangajwe amazina, banatanze amafoto yerekana abantu bakomeretse bari mu bitaro, barimo n’abana.

Ntibiramenyekana uburyo n’impamvu iryo shuri ryarashweho. Mbere, leta ya Ethiopia yagiye ihakana ivuga ko itarasa ku baturage b’abasivile.

Ku wa gatanu, leta ya Ethiopia yatangaje irekurwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi bakomeye, barimo n’abakuru bo mu mutwe w’inyeshyamba wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yavuze ko icyo gikorwa kigamije kugera ku bwiyunge mu gihugu no guteza imbere “ubumwe”.

Intambara muri Tigray yatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, nyuma yuko Bwana Abiy atanze itegeko ryo kugaba igitero cya gisirikare ku ngabo z’akarere zo muri Tigray. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwihimura ku gitero cyagabwe na TPLF ku kigo cya gisirikare cy’aho cy’ingabo za leta ya Ethiopia.

Byabaye nyuma y’amezi yari ashize hari amasinde hagati y’ubutegetsi bwa Abiy n’abakuru ba TPLF.

Abantu benshi bataye ingo zabo kubera iyi ntambara, ndetse umuryango w’abibumbye (ONU/UN) waburiye ko aka karere ka Tigray gacyeneye imfashanyo yihutirwa y’ibiribwa

 Umuhoza Yves

Inkuru Iheruka

Nigeria: Abantu 200 baguye mu bitero inyeshyamba zagabye zihimura kuri Leta

Inkuru Ikurikira

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda za kiriye iza Mozambike i Kigali

Inkuru Ikurikira
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda  za kiriye iza Mozambike i Kigali

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda za kiriye iza Mozambike i Kigali

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In