• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Friday, June 9, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Nyamukuru

FARDC yatangiye kurekura abarwanyi ba FDLR bari bafungiwe ibyaha by’intambara

Na Ally Jado
June 7, 2022
Muri Nyamukuru, Politike, ubutabera, Umutekano
5
FARDC yatangiye kurekura abarwanyi ba FDLR bari bafungiwe ibyaha by’intambara
309
Yasangijwe
3.9k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter
KWAMAMAZA

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kurekura abarwanyi ba FDLR bari bafungiye mu magereza atandukanye muri iki gihugu bashinjwa ibyaha by’intambara no gusambanya abagore kugahato.

Abarwanyi ba FDLR bari bamaze igihe bafunzwe harimo Maj  Sabimana Iraguha alias Maj Mugisha Vainqueur, Major Kizito na Komiseri Enoki bari ku isonga ryabarekuwe.

Gufungura aba barwanyi biri mu bikubiye mu masezerano yasinyiwe i Pinga hagati ya FDLR/FOCA na FARDC.Abarekuwe bari kuikubitiro ni abari bafungiye muri gereza za Munzenze na Makara ndetse ngo kikaba ari igikorwa gikomereza n’ahandi ,

Isoko ya Rwandatribune iri ahitwa Munzenze, mu mujyi wa Goma ahasanzwe hakorera Urwego rw’Ubutasi bwa gisilikare T2 avuga ko yahawe amakuru n’umwe mu basirikare bo ku rwego rwa Liyetena ukorera urwego rw’ubutasi bwa gisilikare T2 ko bahawe amabwiriza yo gutoranya abarwanyi  ba FDLR,RUD URUNANA na FLN bagiye bafatirwa ku rugamba kugira ngo barekurwe.

Uyu musilikare avuga ko abari ku rutonde rw’ibanze bagomba guhita barekurwa nta yandi mananiza ari Major Vainqueur ,Major Kizito,Maj Lugasi na Komiseri politike wa FDLR witwa Enoki wari umaze iminsi afungiwe muri Gereza ya Makala.

Uyu musilikare kandi avuga ibi bikozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano Leta ya congo yagiranye n’umutwe wa FDLR i Rutchuru aho uyu mutwe mubyo wasabaga FARDC kugirango wemere kujya mu mirwano na M23 harimo kurekura infungwa za gisilikare no gucana umubano na Leta y’u Rwanda. Muri aya masezerano kandi FDLR yasabye ko abafunguwe bagomba kujya basubizwa uyu mutwe akaba ariwo ubasubiza mu buzima busanzwe.

Aya makuru nta ruhande rwa Leta ya Congo cyangwa FDLR rurayemeza gusa ubwo twandikaga iyi nkuru twashatse kumenya icyo uruhande rwa  FDLR ruyavuga ho duhamagaye umuvugizi wayo Cure Ngoma ku murongo wa telephone ntitwabasha kumubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Mwizerwa Ally

Ibitekerezo 5

  1. ERIC TEGIBANZE says:
    1 year ago

    kuki mwandika ibyo mudafitiye facts

    Reply
    • Pindura says:
      1 year ago

      Facts ni ukuvuga iki?

      Reply
  2. Pigapiga says:
    1 year ago

    Amasezerano ya FARDC na FDLR yanayeho guhera mu mwaka wa 1997.
    Ntabwo ari bishya. Tchitchi ntabwo azi ibibera mu ngabo.
    FARDC itinya guhira ipfusha igahitamo ko hapfa abatagira adresse

    Reply
  3. Pingback: Minani JMV noneho ari gukingira ikibaba FDLR ku mikoranire yayo n’ingabo za Kongo! - 250TV
  4. Pingback: Minani JMV noneho ari gukingira ikibaba FDLR ku mikoranire yayo n’ingabo za Kongo! – 250TV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: [email protected]

KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.