Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zatangaje ko zitigeze zisubira mu bibanza byavuyemo inyeshyamba za M23, ngo kuko bubaha imyanzuro y’abakuru b’ibihugu yafatiwe I Nairobi ndetse na Luanda.
Ibi byagarutsweho n’umuvugizi w’ibikorwa bya FARDC, Sokola 2, Liyetona-koloneli Guillaume Njike Kaiko ubwo yatangazaga ko muduce twa Kishishe, na Bambu ho muri Tongo muri Teritwari ya ya RutshuruKu, nta musirikare wa FARDC uharangwa bitandukanyen’ibyari byatangajwe ko utu duce twaba twamaze kugerwa mo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Liyetona-koloneli Guillaume Njike Kaiko, yatangaje ko ibyatangajwe byose ari ukubeshya, kuko ibyo bice bibarizwa mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu muyobozi yanyomoje ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko FARDC iri mu gace ka Tongo kuva ku wa 26 Mata, nyuma y’amezi atandatu kigaruriwe n’inyeshyamba za M23.
Njike Kaiko yagize ati “Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ingabo zubaha amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.” Yongeyeho ati“ n’amasezerano yose yabakuru b’ibihugu bya EAC turayubaha rwose nti twayarenga ho”.
Uyu muvugizi w’ingabo ahubwo ashinja M23 kwisubiraho bakanga kuva mu duce bagombaga kuvamo kandi bakabeshya ko bahavuye.
Umuhoza Yves