Abasaza n’abafite ubumuga bo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda FDLR barateganyirizwa kujyanwa mu gihugu cya Uganda kugira ngo basazire mu mutuzo mu rwego rwo kurinda uyu mutwe gucikamo ibice bihanganye bishiye ku kutumvikana hagati y’abarwanyi bakiri bato n’abageze mu zabukuru.
FDLR ifite icyicaro mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo FDLR yashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi na bamwe mu bahunze igihugu cy’u Rwanda bamaze kuyigiramo uruhare,abitandukanyije nayo bavuga ko kuri ubu ugizwe na bibiri bya gatatu by’abasaza n’abamugaye.
Ingufu z’umutwe wa FDLR zishingiye ku bana b’abasore bavutse ku bashinze uwo mutwe gusa n’abandi basa n’abazanywe bunyago mu mpera z’umwaka ushize na mbere y’aho gato babeshwa ko bagiye gushakirwa akazi ko gucukura amabuye y’agaciro muri icyo gihugu cya republika ya Kidemokarasi ya Congo.
Aba nabo ngo usanga nta shyaka ryo gutera igihugu bafite kuko ari abavukiye mu mashyamba amakuru areba u Rwanda bayumva mu bitangazamakuru bikabatera ubwuzu bwo kwifuza kurutahamo amahoro.Bamwe muri aba nibo benshi mu bishyikiriza imiryango mpuzamahanga bayisaba kubafasha gutaha mu rwababyaye.
Mutuyimana Focus w’imyaka 20 aherutse gutaha mu Rwanda avuye mu mutwe wa FDLR.Avuga ko kuri we gutaha ari isezerano risohowe n’imana kuko aho yabaga mu mashyamba ya Congo n’ababyeyi be atahwemye gusaba Imana kurinda ibiganza bye gutera u Rwanda no kuzaha amaso ye kurubona.
Abajyanywe bashutswe nabo ngo nibo benshi mu batoroka igisirikare cya FDLR bakajya mu biturage bya Congo bagatura nk’abanyekongo biyoberanyije.Ababashije kuguma muri icyo gisirikare ngo ni bake ariko biyemeje kandi baharanira kugira ijambo mu myanya y’ubuyobozi kuko baba bumva ko aribo ngufu uwo mutwe usigaranye.
Ibi bitera amakimbirane ashingiye ku kinyuranyo cy’imyaka,abasore bagasuzugura abasaza mu byemezo binyuranye maze uyu mwiryane ukadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yafashwe.
Umubare w’abamugaye mu barwanyi ba FDLR nawo urimo kugenda wiyongera bitewe n’ibitero by’ingabo za republika ya Kidemokarasi ya Congo FARDC mu mugambi wazo wo kurandura imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu wiswe Operasiyo SOKOLA.
Mu bitero binyuranye bya FARDC, FDLR igerageza kwirwanaho.Kimwe no ku zindi ngamba,abasore nibo bajya imbere dore ko abakuze ubusanzwe bafatwa nk’abanyapolitiki cyangwa abajyanama mu bundi bufasha kuyobora umutwe mu by’ubwenge na sitarateji kuko ingufu ziba zarabaye nke.
Abajya imbere ni nabo bakorwamo iyo baganjijwe.Muri Mutarama 2020, Ingabo za FARDC zatangaje ko mu mwaka ushize operasiyo Sokola 2 yivuganye abarwanyi 1400 bo mu mitwe inyuranye maze inyaga n’imbunda 667.
Tariki 19 Mata 2018 ikinyamakuru ijwi ry’Amerika cyanditse ko ingabo za Congo FARDC zatangaje ko zimaze kwivugana abarwanyi ba FDLR 1.101 mu gihe cy’imyaka ine,ni ukuvuga guhera mu mwaka w’2014.Uyu mubare ushobora kwiyongera ubariyemo n’abahitanywe n’izindi mpamvu zinyuranye nk’uburwayi.
Uko iminsi ishira ngo ni ko havuka amakimbirane hagati y’abageze mu zabukuru bifuza kubahirwa igitekerezo bagize cyo gushing uyu mutwe n’abakiri abasore bifuza kuwuyobora bijyanye n’uko bumva ko ariko bikwiye.
Iki kibazo ngo kiragenda gifata indi ntera ku buryo abasaza bafite impungenge z’uko urubyiruko rushobora kuzabirenza.amakuru rwandatribune.com ihabwa n’imboni zayo ziri mu Burasirazuba bwa Congo avuga ko hari amakuru arimo kuvuga ko aba bakwambwe bagiye guhungishirizwa mu gihugu cya Uganda iby’urugamba bakabizibukira.
Virunga Post yatangaje ko igihugu cya Uganda cyahisemo ibyo kugira ngo kirinde FDLR gucikamo ibice kubera amakimbirane bukabaha ahantu hatekanye ho kujya mu kiruhuko ku barwanyi bakuru.
Inama yahuje abayobozi ba FDLR ku ya 30 Gicurasi 2020 yabereye ahitwa Makomarehe muri Rutsuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yemeje ko abarwanyi bageze mu za bukuru basezererwa kimwe n’abamugaye, bakoherezwa muri Uganda.
Bamwe mu bagize uyu mutwe bagomba kwimurirwa muri Uganda barimo umuyobozi mukuru wa FDLR, Lt. Gen. Iyamuremye Gaston alias Byiringiro uzwi nka Victor Rumuri, Gen. Bunane Bonaventure alias Busogo,umujyanama mukuru mu bya gisirikare na Gen BGD Hatunguramye Esdras alias Kalebu ukuriye urukiko rwa FDLR.
Gen. Poete, Gen. Matovu, Gen. Ndikunkiko Innocent alias Gicumba wayoboye ishuri rya gisirikare ku bwa Perezida Habyarimana (ESM) n’abandi nabo bari ku rutonde rw’abazajyanwa gusazira Uganda.
Kugeza ubu hari ubwoba muri FDLR ko Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega, uyobora igisirikare cya FDLR, ashobora guhirika Gen Byiringiro ku buyobozi bukuru bwa FDLR. Binavugwa ko ashobora gusimburwa na Nsanzimihigo Cyrille muri iki gihe ukuriye iperereza.
Umugambi wo gutuza abasaza n’abamugaye bo mu mutwe wa FDLR mu gihugu cya Uganda usohojwe,Perezida Kaguta Museveni yaba akomeje gutera inkunga abarwanya leta y’u Rwanda,igikorwa cyabangamira ntagushidikanya intambwe yarimo iterwa n’ibihugu byombi mu kugarura umubano wari warazambye.
Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 urwanira mu mashyamba ya Congo uvuga ko uharanira kuvanaho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ubwanditsi