FDLR iravuga ko ibitero irikugabwaho na FARDC harimo n’abantu ba M23 na RDF
Umutwe wa FDLR wemeje ko umaze iminsi 6 ugabwaho ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gusa ushinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba ari zo zibiri inyuma.
- Kwamamaza -
Kuva kuwa mbere w’iki cyumweru amakuru yakomeje ava mu gace ka Nyiragongo yemeza ko umutwe wa FDLR umaze igihe urasanira na FARDC mu duce twa Shovu na Mubambiro duherereye hafi y’Umujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi.
- Kwamamaza -
ibitangazamakuru mpuzamahanga nka AFP na Africa Intelligence avuga ko muri iyi mirwano bataillon ya 11 y’Ingabo za Congo na bamwe mu bakomando bo mu gisirikare cy’iki gihugu bashakaga kwivugana Gen Ntawunguka Pacifique ’Omega’ uyobora igisirikare cya FDLR, gusa uyu aza guhunga mbere yo kumenya amakuru hakiri kare.
Kugeza ku wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri amasasu aracyunvikanira mu gace ka Nyiragongo mu bice byegereye Pariki ya Virunga, muri Teritwari ya Nyiragongo,nubwo ejo kuwa gatanu hari amasezerano y’ubwunvikane yasinywe hagati ya Wazalendo,FARDC na FDLR.
FDLR icyakora biciye mu muvugizi wayo, Curé Ngoma, na yo yemeje ko imaze iminsi iraswa; gusa ivuga ko itakwemeza ko “FARDC nyayo” ari yo iri kubatera.
- Kwamamaza -
Ngoma wavuze ko imirwano igikomeje bya hato na hato yabwiye BBC ko iby’iriya mirwano birimo kujyana n’ibyaganiriweho i Luanda byo kurandura FDLR”, gusa we akavuga ko abarimo kubatera ari “ingabo z’u Rwanda n’ibyitso [byazo byo] mu ngabo za FARDC kandi ko ingabo zabo zitigeze zita ibirindiro zabagamo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune