Umutwe wa FDLR wari wasezeranyije abambari bawo ko amatora ya 2024 atazaba ko byamaze gutegurwa neza.
Uhereye mu mpera z’umwaka wa 2023 hadutse ubuhanuzi bwavugaga ko ibitero bya M23 bihaye umwanya abarwanyi ba FDLR kwinjira mu gihugu,si FDLR yonyine kuko na Guverinoma ya Padiri Nahimana yigambye ko ifite igisilikare kiyobowe na Maj.Kanyamibwa ubu wihaye ipeti rya Liyetena Jenerali nawe yari yatanze umuburo ku mpunzi z’abanyarwanda bari Malawi.
- Kwamamaza -
Aha umwe mu Banyarwanda bakorera hanze y’inkambi ya Zaleka akaba ari inkambi nini iba muri Malawi avuga ko Padiri Nahimana yahakuye amafaranga arenga 45 by’amadorari y’Amerika akaba ari inkunga yahabwaga yo kuburizamo amatora.
Tugarutse muri FDLR uyu mutwe wabashije gukusanya amafaranga menshi acishijwe mu byiswe ama Serire,ari mu bihugu byinshi urugero bivugwa ko impunzi ziri muri Congo Brazaville zahaye uwitwa Fidele amadolari arenga ibihumbi 80,uyu Fidele akaba avuga ko ariwe wasigariyeho Lt.Gen Byiringiro ku rugo rwe,kuko bivugwa ko atunze umugore we witwa Josephine utuye ahitwa Pointe Noir.
- Kwamamaza -
Ayo mafaranga yahawe Fideli yaba yarahise ayoherereza umutwe wa FDLR mbere y’ukwezi kwa gatanu kugirango hategurwe ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’uRwanda,gusa abayatanze byarangiye bimyije imoso ubwo babonaga amatora abaye nta nkomyi.
Abo ku ruhande rwa Nahimana nabo mu gihe amatora yabaga yahise ategura igikorwa cy’inama rukokoma cyagombaga guhuza abayoboke ba GREX I New York muri Leta z’ubumwe z’Amerika,iyi nama ikaba yaitabiriwe n’abantu batarenze 20.
Benshi mu bayoboke ba Nahimana batuye mu bice bya SADEC ,uyu mu Padiri yabasezeranyije ko agiye kubahoza amarira batewe na FDLR bamaze imyaka 20 baha ibifaranga ariko ikaba ntacyo irakora ko we mu mezi abiri agiye gukora ibikomeye,ariko barategereje amaso ahera mu kirere.
- Kwamamaza -
Umwe mu barwanya Leta y’uRwanda Sylvie Mukankiko yavuze Padiri Nahimana ari injiji kandi ubana nawe akamarana amezi 6 atarabibona we aba afite ubwenge buri munsi y’ubw’inka,umutwe wa FDLR wo Mukankiko kimwe n’abandi barwanya Leta bawushinja kuba warahindutse ikigo cy’ubucuruzi kubera amafaranga wakira ukoresheje ibipindi.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune