Mu mahangaNyamukuru

François Compaoré agiye kohererezwa ubutabera bw’igihugu kubera ibyaha aregwa

Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cya Burkina Faso ngo Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’Ubufaransa , Édouard Philippe  yashyize umukono ku itegeko teka ryo kohereza François Compaoré mu gihugu cye cya Bukina Faso.  

Uyu François Compaoré  ni umuvandimwe w’uwahoze ari Perezida  w’igihugu cya Burkina Faso Blaise Compaoré. 

Gushyira umukono kuri iri tegeko risaba ko yakoherezwa mu gihugu cye , byaturutse ku mpapuro  mpuzamahanga yashyiriweho zimufata mu rwego rw’iperereza ku bwicanyi bwakorewe umunyamakuru Norbert Zongo mu mwaka wa 1998.

Ibi ngo ni nabyo  byari byaremejwe na Perezida w’ubufaransa , Emmanuel Macron , igihe yari mu ruzinduko rw’akazi  i Ouagadougou, umurwa mukuru w’igihugu cya Burkina Faso mu kwezi k’ Ugushyingo 2017.

Yagize ati  « Ndizera ko ubusabe bwanyu bwo kohereza  François Compaoré uba mugihugu cy’Ubufaransa bizashoboka kandi bizakorwa . » Mu myaka itatu ishize hakomeje kubaho uruhererekane rw’impapuro zisaba kumwohereza none bigeze ku musozo. 

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close