Abacuruzi bo mu karere ka Gakenke bacururiza mu tubari barinubira icyemezo cyafashwe n’akarere cyo gufungirwa utubari mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, bakaba bavuga ko byabateje igihimbo mu mikorere yabo.
Iki cyemezo cyafashwe mu mpera z’ukwezi kwa munani nyuma y’aho bigaragariye ko bantu umunani babuze ubuzima bitewe no kunywa inzoga bakarenza urugero nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.
Bamwe muri aba bacurizi bavuga ko amasaha bafunguriraho utubari twabo n’ayo badukingiraho bituma badashobora kubona amafaranga yo kwishyira imisoro, inzu bakoreramo n’ayo batungisha imiryango yabo.
Nzabonimpa David yagize ati “Amasaha bari baradushyireyeho yo kudacuruza mbere ya saa sita yo twari twarayemeye kuko byatumaga abantu badakora ahubwo bakagomwa.”
Akomeza agira ati, “Icyemezo cyafashwe cyo kujya dufunga saa kumi n’ebyiri byo biratubangamiye kuko ntiwafungura saa cyenda ngo ufunge saa kumi n’ebyiri ngo ubashe kubona inyungu; ari amafaranga yo gutunga imiryango ayo kwishyura imisoro, kwishyura amazu dukoreramo n’ibindi bintu bitubangamiye”
Harerimana Ildephonse nawe ati” Tukimara kumva ko tuzajya dufunga mu masaha saa kumi n’ebyiri twahise ducika intege kuko amasaha atatu ntiwacuruza ngo ugire icyo ukuramo, n’abakiriya baragabanutse baremera bagafata urugendo bakajya kunywera ahandi mu turere twegeranye duhana imbibi ,natwe ntabwo twanze umuteka ariko turasaba basi ko bareka tukajya dufunga nka saa tatu ariko tudafunze saa kumi n’ebyiri kuko ni kare rwose”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias avuga ko iki cyemezo cyafashwe nta gihe runaka gifite ahubwo ubusinzi niburamuka bugabanutse Inama y’umutekano izongera igaterana ikabyigaho.
Ati”Icyemezo cyafashwe cyo gufunga utubari mu ma saa kumi n’ebyiri byari muri gahunda yo kubungabunga umutekano kubera ko muri uku kwezi kwa munani abantu umunani babuze ubuzima.”
Yungamo ati “Abaganga bagiye bagaragaza ko bazize inzoga cyangwa se ubusinzi bukabije, gusa nta gihe runaka iki cyemezo kizamara ahubwo icyo twasaba aba bacuruzi ni ukudufasha kubungabunga umutekano ubusinzi bukagabanuka iki kibazo kikagabanya umuvuduko, inama y’umutekano izongera iterane ibyigeho hafatwe undi mwanzuro”
Kuva mu ntangiriro za kanama kugeza mu mpera zako abantu umunani bamaze kubura ubuzima aho bamwe bagiye bicwa mu bicuku nyuma bikagaragara ko bari basinze abandi bakazira ubusinzi bukabije.
Joselyne Uwimana