• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Thursday, May 19, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Nyamukuru

Gasabo: Abaturage bavuga Ko batewe impungenge n’inzoga “Flesh Tangawize” ituma batumba ibirenge n’Amatama

Na Ildephonse Dusabe
January 8, 2022
Muri Nyamukuru, Ubuvugizi, Ubuzima
26 2
0
Gasabo: Abaturage bavuga Ko batewe impungenge n’inzoga “Flesh Tangawize” ituma batumba ibirenge n’Amatama
20
Yasangijwe
398
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Mu karere ka Gasabo, mu mirenge itandukanye irimwo umurenge wa Nduba, Jabana, Jali, Kagugu n’ahandi hatandukanye Muri aka karere haravugwa inzoga izwi Ku izina rya “Flesh Tangawize” abaturage bavuga ko ituma batumba ibirenge n’Amatama bagasaba ko yagenzurwa hakarebwa ko nta burozi yifitemwo.

Inzoga yitwa Flesh Tangawizi

Mbonigaba Jean Paul , umuturage utuye mu murenge wa Jabana , avuga ko Flesh Tangawize kuva yatangira kuyinwa yatangiye kugenda atumba ibirenge gahoro gahoro bikaza no kuviramwo gutumba amatama, ati:” iyi nzoga tubona icuruzwa mu mabotike tukagirango zemewe na Leta yacu, ntabwo tuba tuzi ko abazikora, bazikora zitujuje ubuziranenge Ibi tubimenya Iyo zitugizeho ingaruka .  Ubu meze n’umuntu warwaye bwaki kandi narahoze ndi umusore ufite ingufu”

Ibi abihuza na mugenzi we  tuyishime Viateur , wo mu murenge wa Nduba , uvuga ko iyi nzoga Flesh Tangawize yamugizeho ingaruka Nyuma akaza kuyivaho , ati:” abantu bayikora bikinga ijoro bakarara bayikwirakwiza mu mabotike wajyayo ku manywa ukagirango iremewe. Igitangaje kinababaje Iyo ushatse kureba Aho ikorerwa ntaho ubona , nta na numero ya telefone wayisangaho”.

Aba baturage bashinja uruganda Habataba Campany rw’uwitwa Habumugisha Jean Baptiste uzwi ku izina rya “Rutura” gukora no gukwirakwiza inzoga ya Flesh Tangawize

Aba baturage bose bemeza ko iyi Nzoga ikorwa ikanakwirakwizwa n’uruganda ‘Habataba Campany’ isanzwe ifite icyangombwa cyo gukora inzego yitwa “Karabukirwa” ariko ngo yishingikiriza iki cyangomba igakora na Flesh Tangawize

Muneza Theoneste, ushinzwe ubuziranenge n’umwimerere ( Production and Quality Manager) mu Ruganda Habataba , ku kibazo cy’uko abaturage babashinja gukora Iyi nzoga ya Flesh Tangawize , Avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa ibinyobwa n’imiti’ Rwanda FDA , kigeze guhabwa amakuru ko rukora iyi nzoga , Rwanda FDA igakora ubugenzuzi ngo igasanga ari abere, ati”: Hari amakuru yasohotse avuga ko dukora iyi Nzoga Flesh Tangawize agera kuri Rwanda FDA ije,  isanga atari twe! Tuba abere”.

Muneza Theoneste, ushinzwe ubuziranenge n’umwimerere ( Production and Quality Manager) mu Ruganda Habataba .

Icyo ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa ibinyobwa n’imiti ’Rwanda FDA ivuga ku nzoga zidafite ibyangombwa bw’ubuziranenge

Dr. Emile Bienvenue Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa, ibinyobwa n’imiti ’Rwanda FDA’,  Avuga ko Kugira ngo izi nzoga zitafite ibyangombwa bw’ubuziranenge zikumirwe ngo hagomba kubaho ubufatanye  n’inzego z’ibanze .

This image has an empty alt attribute; its file name is Inzoga.jpg
Dr Emile Bienvenue uyobora FDA

Dr. Emile Bienvenue Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa, ibinyobwa n’imiti ’Rwanda FDA’,  avuga ko bagiye gukora na RIB, Police n’inzego z’ibanze mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Dr. Emile Bienvenue, Akomeza Avuga ko hakozwe inama y’iminsi 2 kuva ku itariki ya 30 na 31 Ukuboza 2021, yari iyobowe na Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu , inama yari yahuje abayobozi b’ubuturere, imirenge n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuziranenge , muri iyi nama ngo hemejwe ko hoherezwa urutonde rw’inganda zifite ibyangombwa by’ubuziranenge muri buri karere n’imirenge kugirango babashe gukurikirana inzoga zitujuje ubuziranenge no kuzikora.

Ibi ngo bizakorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano zirimwo , Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB) , Police y’u Rwanda ( RNP) hamwe n’Abayobozi b’inzego z’ibanze, ati”: izi nzego zose zizadufasha gukumira no kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zidafite ibyangombwa byo gukora.

Tugiye kuzikurikirana zikurwe ku isoko Cyane Ko nta cyangomba cyemerera iyi nzoga gukwirakwizwa no gucuruzwa cyatanze na Rwanda FDA kuko iyi Nzoga  itigeze ikorerwa ubugenzuzi”.

Uruganda rushinjwa gukora inzoga itujuje ubuziranenge ” Habataba Company” Ruherereye mu murenge wa Jali akarere ka Gasabo

Si ubwa mbere inzoga zitujuje ubuziranenge zigize ingaruka kuko Imibare itangazwa kugeza ubu yerekana ko abantu 11 barimo abo mu Karere ka Gasabo n’abo mu Karere ka Bugesera ari bo bishwe n’inzoga Umuneza  ikorwa n’Uruganda RWANDABEV Ltd. Umuneza ngo bawusanzemo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa Methanol bigira ingaruka zikomeye ku bwonko n’umutima. Nyiri uruganda RWANDABEV Ltd Marcel Ngarambe yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 03, Mutarama, 2021. Abandi bane bakurikiranyweho uruhare muri kiriya kibazo cyahitanye abantu 11, bo bafashwe tariki 27, Ukuboza, 2021.

Uruganda RWANDABEV Ltd rukora ‘Umuneza’ naryo rwarahagaritswe ndetse n’urundi  rwitwa ISANGANIZABAGABO LTD cy’i Rwamagana rukora inzoga ‘Tuzane’ narwo rurahagarikwa.

Nkundiye Eric Bertrand

Inkuru Iheruka

RDC:Imirwano ihanganishije Ingabo z’uBurundi na RED Tabara ikomeje guca ibintu

Inkuru Ikurikira

Nigeria: Abantu 200 baguye mu bitero inyeshyamba zagabye zihimura kuri Leta

Inkuru Ikurikira
Nigeria: Abantu 200 baguye mu bitero inyeshyamba zagabye zihimura kuri Leta

Nigeria: Abantu 200 baguye mu bitero inyeshyamba zagabye zihimura kuri Leta

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In