Mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo baraye basanze uwitwa Murekatete yapfiriye mu nzu yabanagamo n’umugabo we. Birakekwa ko yishwe n’uyu mugabo we kuko basanze nyakwigendera yavuye amaraso kandi mu nzu hari inyundo.
Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye ubwo umwana wabo witwa Hirwa w’imyaka Ine (4) yajyaga mu baturanyi avuga ko se asohotse yiruka kandi akaba afite ubwoba.
Ngo aba baturanyi bihutiye kureba icyateraga uwo mwana ubwoba, basanze nyakwigendera yapfuye afite igikomere ava amaraso ndetse mu nzu harimo inyundo.
Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko umugabo wa nyakwigendera witwa Primian ari we ukekwaho kuba yishe umugore we ndetse ko yahise atoroka.
Dominique Bahorera avuga ko uriya mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 ari gushakishwa n’inzego kugira ngo akorweho iperereza.
Uyu muvugizi wa RIB avuga ko abaturanyi b’uriya muryango batazi imibanire yabo kuko bari bimukiye mu Rukiri vuba.
Ati “Nta Rapport n’imwe yari yakajya mu Kagari ijyanye n’amakimbirane ashingiye kuri uyu muryango.
Inkuru ya Umuseke.rw
Ndacyayisenga Jerome