Aborozi ntangarugero bo mu karere ka Gicumbi, bari basanzwe bakoresha uburyo bwa gakondo mu gutunganya ubwatsi bw’inka, rimwe na rimwe ubwinshi bugapfa ubusa, kuri iyi nshuro bahawe imashini zibafasha gutunganya ubwatsi bunatanga ibiryo binoze byongera umukamo.
Ibikoresho birimo imashini zikata ubwatsi, ingorofani, bote, n’ibindi byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi, ni bimwe mu bikoresho byahawe bamwe mu bahinzi borozi ntangarugero mu karere ka Gicumbi batewemo inkunga n’umushinga RDDP.
Uwera Flora umwe mu borozi bahawe ibikoresho, avuga ko ubusanzwe bakoresha imihoro mu gukata ubwatsi bagaburira inka ariko bikaba byabavunaga cyane.
Yagize ati:”Ubundi twakoreshaga umuhoro bikatuvuna, amaboko yari yarahagutse none RDDP yaje idukijije kuvunika, idukijije imvune kandi noneho n’inka zacu ntabwo zaryaga uko bikwiriye”.
Naho Mutabazi Alphonse wo mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi, avuga ko ibikoresho yahawe yiteguye kubisangira n’aborozi bagenzi be mu rwego rwo kuzamura ubworozi bwabo.
Mutabazi yagize ati:”Kandi ikindi kiradufasha nk’abaturage duturanye b’aborozi, nzabereka uburyo dukoreshamo iyi mashini na we nashaka kuza ngo mwereke uko yahunikamo ubwatsi sinyiharire njyenyine, ku buryo abo duturanye na bo bandeberaho tugafatanya”.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhizi, Ubworozi n’Umutungo kamere mu karere ka Gicumbi, Murindangabo Yves Theoneste na we yemera ko ibikoresho byahawe abahinzi borozi ntangarugero bigiye kuzamura umusaruro w’amata, ariko kandi akaba yizeye ko abahawe ibikoresho n’ubumenyi bazabisangiza abandi bahinzi borozi.
Ati:”Ikintu cya mbere tubasaba cy’ingenzi, ni ukwigisha abahinzi-borozi benshi bashoboka iyo ubonye imbuto n’ibindi bitandukanye, ugomba gukora, ugomba gushyiraho wa murima shuri ukaba ishuri koko abandi bakakwigiraho nicyo cya mbere tubasaba”.
Ibi bikoresho byitezweho kuzamura umusaruro w’amata mu karere ka Gicumbi. Kugeza ubu amata agera ku makusanyirizo mu karere ka Gicumbi, ni litiro zigera ku bihumbi 50 buri munsi.
Nkurunziza Pacifique