NyamukuruUbukunguUbutabera

Gicumbi: Bamaze amezi arindwi badahembwa, inzu bubatse zaratashywe

 

abaturage bagera 30  bo mu murenge wa Byumba karere  ka Gicumbi, bakoze imirimo yo kubaka  amazu y’abatishoboye, ,barasaba kwishyurwa   amezi 7 bambuwe ,dore ko inzu bubatse zo zatashywe.

Abakoze   imirimo biganjemo abayede n’abafundi, bavuga  ko batangiye imirimo mu kwezi kwa 5 uyu mwaka wa 2019 ,nyuma yuko  basabwe gucumbukura imirimo yo kubaka amazu y’abatishoboye yatawe n’intore  zo ku rugerero atuzuye babisabwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba.

Aba bose   bavuga ko batigeze bishyurirwa  imirimo bakoze ,ku buryo basaba inzego  z’ubuyobozi kubishyura kuko biri gusubiza inyuma  imibereho yabo .

Nzamurambaho Jean Paul umwe mu bubatse izo nzu avuga ko byagize ingaruka ku muryango we, kuko ubu urugo rurimo amakimbirane ashingiye ku kutishyurwa.

Yagize ati:”Biragoye cyane ahubwo, sinabwira umugore ngo sigara aha wahiririra itungo ngiye gushaka ikiraka ahita avuga ngo n’ubundi ni ayo kunywera”.

Tuyizere  Eric ni umunyeshuri ,avuga ko  mu biruhuko na we yari yishimiye kubona  akazi mu gihe cy’ibiruhuko ngo azabone amafaranga yunganira ababyeyi mu kugura udukoresho nkenerwa ku ishuri, nubwo  aho kumufasha byamubereye intandaro yo gusubira ku ishuri nta gikoresho.

Tuyizere yagize ati:” Igihembwe cya gatatatu nagiye kukiga bingoye, mbega imyigire yanjye yagenze nabi”.

Habinshuti Robert umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye Rwandatribune.com ko bari baragize ikibazo cy’amafaranga ariko kugeza ubu ngo bamaze kuyabona ku buryo bitazarenza ku wa gatatu w’icyumweru gitaha aba bakozi bazaba bahawe amafaranga yabo”.

Mu karere ka Gicumbi hamaze igihe humvikana ikibazo cy’ubushobozi buke mu kigega kigoboka abatishoboye (social protection). 

Aba  baturage  bakomeza gusaba   ko igihe babonewe imirimo  ibabyarira inyungu, hajya  hanatekerezwa ku kwishyurirwa igihe, kuko iyo bitabaye  uko bigira ingaruka kurusha uko bari basanzwe babayeho.

Nkurunziza Pacifique

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close