ImyidagaduroNyamukuru

Gicumbi FC yakomorewe gukinira ku kibuga cyayo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze kwemeza ko ikibuga
cy’ikipe ya Gicumbi FC ikomorewe gukinira ku kibuga cyayo nyuma y’aho bari bamaze igihe
kitari gito batahakinira.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri nibwo akanama kashyizweho ko kugenzura ikibuga cya Gicumbi
FC kageze ku kibuga kagasanga ibyo basabye ko bikosorwa ku kibuga byarakozwe.
Mu nkuru iheruka gukorwa kuri iki kibuga, Urayeneza John Perezida w’Ikipe ya Gicumbi FC
yari yabwiye Rwandatribune.com ko kuba batari kwakirira ku kibuga cyabo biri mu bituma
badatanga umusaruro.

Icyo gihe yagize Ati:”Ibaze nawe kwakirira imikino yawe ku kindi kibuga, nta bafana nta ki, mu
by’ukuri ntihabura ibintu uhomba”.

Mu gice kimwe cy’itangazo ryasohowe na FERWAFA ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu,
FERWAFA yagize iti:”Tunejejwe no kubandikira iyi baruwa, kugira ngo tubamenyeshe ko
ikibuga cyanyu cyemejwe akaba aricyo muzajya mwakiriraho imikino yanyu y’amarushanwa
yateguwe na FERWAFA”.

Kugeza ubu Ikipe ya Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 18.

NKURUNZIZA Pacifique

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close