Mu itangazo ryashyizweho umukono n’ihuriro ry’abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru bakandikira abategetsi batandukanye bo muri Kivu y’Amajyaruguru, batangaje ko kuri uyu wa 18 Nzeri bazakora imyigaragambyo y’amahoro, izabera mu mujyi wa Goma.
Iyi myigaragambyo bivugwa ko igamije kwamagana ubwicanyi bwakorewe abaturage kuwa 30 Kanama uyu mwaka, bikozwe n’ingabo za Leta, izanaberamo urugendo rugomba kuva ku biro by’intara rwerekeza ku irimbi rishyinguye mo abaguye muri buriya bwicanyi.
Aba bazakora imyigaragambyo bavuga ko Leta ntacyo yakoze ngo hashyirweho umunsi wo kwibuka aba baturage biciwe mu mujyi wa Goma, ndetse bakanavuga ko batashyinguwe mu buryo bwiza.
- Kwamamaza -
Iyi myigaragambyo y’amahoro ngo izatangira saa Moya, baturuke ku kigo cya gisirikare cya Katindo mu mujyi wa Goma.
Aba baturage bakavuga ko bafite ikibazo ngo cyo kuba ingabo zirinda Perezida zikora amabara nk’ariya nyamara Perezida ntagire icyo abikoraho.