Abakomando b’Abarusiya biciwe mu mirwano yahanganishije umutwe wa M23 na FARDC mu gace ka Nyiragongo
Ejo kuwa gatandatu ushize Abakomando bakomoka mu Burusiya biciwe mu mirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ,aya makuru akaba yahamijwe n’umwe mu Bayobozi ba Operasiyo Sokola II wagiraye ikiganiro na Rwandatribue akaba yifuje ko amazina ye atatangazwa.
Leta ya Congo iviga ko abo basilikare basanzwe ari abarimu mu bya gisirikare , biciwe mu mirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru .
Aya makuru kandi yemejewe n’Ikinyamakuru Les Volcans news cyanditse kuri X ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku gicamunsi ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba ku birindiro bya FARDC muri Teritwari ya Nyiragongo ugana Kanyamahoro.
Abarimu ba gisirikare (military instructors ) babiri b’Abarusiya ngo baba bari mu baguye muri iki gitero gitunguranye nubwo nta makuru ajyane nacyo yigeze ashyirwa ahagaragara nk’uko bikomeza bitangazwa na Les Volcans news .
Ubwo cyatangazaga ibi mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu ushize iki kinyamakuru cyavugaga ko imirwano yari ikomeje,umwe mu basilikare bo ku rwego rwa Koloneri ku ruhande rwa M23 avuga ko ingabo za Leta arizo zabaye nyirabayazana w’iyo mirwano abo bacancuro biciwemo,uyu musilikare kandi avuga mu bitero bagabweho harimo n’imitwe ya FDLR na Nyatura.
twashakishije Umuvugizi wa OPerasiyo Sokola II Lt.Ndjike Kaiko ntitwamubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune