Capt Sharma ,Ssgt Sankala na bagenzi babo 11 baba bagiye gushyirwa mu maboko ya MONUSCO ikabohereza mu Rwanda
Byatangarijwe mu nama yahuje Gen.Sikabwe,Guverineri Peter Kirumwami n’abahagarariye Wazalendo na FDLR ,aho abahagarariye Wazalendo na FDLR basabaga ko abarwanyi ba FDLR bafatiwe iShove barekurwa bagasubira mu kazi,Ubuyobozi bwa FARDC bukaba bwabiteye utwatsi.
- Kwamamaza -
Guverineri Nkuba yavuze ko bariya barwanyi ba FDLR 13 beretswe umuryango mpuzamahanga badashobora gusubizwa aho bavanywe ahubwo bagiye guhabwa ingabo za MONUSCO ikabafasha gutaha mu gihugu cyabo cy’amavuko,ariko abarwanyi ba FDLR bakomeje gutakamba basaba ko iki cyemezo cyakurwaho .
Haracyari urujijo ku bimaze iminsi biba aho benshi mu basesenguzi mu bya politiki bavuga ko irasana rya FARDC na FDLR ririmo amacenga menshi nyamara uruhande rwa Wazalendo rwo rukaba ruvuga ko muri FARDC harimo abagambanyi benshi bakorera M23 .
- Kwamamaza -
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com