Abayobozi b’ingabo babiri bajyanywe iKinshasa guhatwa ibibazo n’ikigo cy’ubutasi cya DEMIAP
Gen.Maj Chiko Tchitambwe na Gen.Bgd Papy batawe muri yombi bashinjwa kurasa kuri FDLR,burijwe indege kuri uyu wa gatanu nyuma yo guhamagazwa na Gen.Maj Christian Ndayiwel ukuriye DEMIAP,barashinjwa kwiha amategeko yo kurasa ku nyeshyamba za FDLR na Wazalendo.
- Kwamamaza -
Isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Goma ivuga ko abayobozi b’ingabo barimo Gen.Maj Chiko Tchitambwe na Gen.Bgd Papy batawe muri yombi bashinjwa kurasa kuri FDLR,gusa Gen Papy we akaba yahise yurizwa indege ajyanywa iKinshasa aho yagiye guhatwa ibibazo n’ikigo cy’ubutasi cya DEMIAP.
Aba basilikare bakaba bafashwe ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Kisekedi ubwe,mu byaha baregwa harimo kohereza ibitero ku nyeshyamba za Wzalendo zirwana ku ruhande rw’ingabo za Leta,kugaba ibitero ku nkambi z’baturage n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu .
- Kwamamaza -
Aya makuru nta ruhande rurayahakana cg ruyemeze twashatse kuvugana n’Umuvugizi wa FARDC Lt.Col Ndjike Kaiko ntibyadukundira.
Mwizerwa Ally