Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na Sosiyete Sivile yateguye imyigaragambyo ikomeye igamije kwitambika ingabo za Kenya kuza muri MONUSCO
Amasezerano y’ubufatanye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru yashyizweho umukono ubwo Uhuru Kenyatta wayoboraga Kenya yagiriraga uruzinduko i Kinshasa muri Gashyantare 2019. Icyo gihe Perezida Félix Tshisekedi yari amaze ukwezi kumwe ari ku butegetsi bwa RDC.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu LUCHA n’indi ya Sosiyete Sivile muri Congo yatangiye gutegura imyigaragambyo igamije kwamagana ingabo za Kenya zije mu butumwa bwa Lonu MONUSCO ,imyigaragambyo ikaba iteganyijwe mu mataliki ya 03 Nzeri 2024 mu mujyi wa Goma no mu bindi bice harimo umujyi wa Beni.
- Kwamamaza -
Tariki ya 24 Kanama 2024, ingabo za Kenya zo mu mutwe ushinzwe ubutabazi bwihuse uzwi nka KENQRF 4 cyangwa QRF 4, zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC.
- Kwamamaza -
Nk’uko byasobanuwe n’ibiro by’ingabo za Kenya, aba basirikare bayobowe na Lt Col Simon Seda bagiye kwifatanya n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.
Bamwe mu Banye-Congo bagaragaje ko batishimiye kongera kubona ingabo za Kenya mu burasirazuba bwa RDC, bitewe ahanini no kuba bari baranenze umusaruro wazo ubwo zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburarasizuba, EAC.
Bwana Aime Mbusa yabwiye itangazamakuru ko ingabo za Kenya zibogamira ku ruhande rw’uRwanda na M23 bityo ko batazishaka k’ubutaka bwabo,nyamara Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasobanuye icyatumye Kenya yohereza abasirikare bayo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
- Kwamamaza -
Mwizerwa Ally
Rwandatribune