Meya wa Goma avuga ko abaturage barakina n’umuriro kuko imyigaragambyo yateguwe yo kwamagana ingabo za Kenya yamaze kwinjirirwa n’umwanzi
imiryango itagengwa na Leta ndetse na Sosiyete Sivile muri Goma yari yateguye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye MONUSCO,kuri uyu wa mbere taliki ya 02 Nzeri 2024.
- Kwamamaza -
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Meya w’umujyi wa Goma Bwana Kabeya Makosa yavuze ko iyi myigaragambyo itemewe n’amategeko cyane ko inzego za Leta zifite amakuru ko iyi myigaragambyo yamaze kwinjirirwa n’abarwanyi ba M23 biteguye gukoreramo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Bwana Makosa avuga ko ingabo za Leta ya Kenya ziri mu bikorwa by’umutekano muri Kongo,ari amasezerano yabaye hagati y’ibihugu byombi akaba ari igikorwa kigamije gufasha ingabo za Lonu
- Kwamamaza -
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na Sosiyete Sivile yateguye imyigaragambyo ikomeye igamije kwitambika ingabo za Kenya kuza muri MONUSCO
- Kwamamaza -
Amasezerano y’ubufatanye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru yashyizweho umukono ubwo Uhuru Kenyatta wayoboraga Kenya yagiriraga uruzinduko i Kinshasa muri Gashyantare 2019. Icyo gihe Perezida Félix Tshisekedi yari amaze ukwezi kumwe ari ku butegetsi bwa RDC.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune