• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Wednesday, March 29, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Nyamukuru

Green Party yashimye Leta yumvishe gutaka kw’abaturage k’umusoro w’umutungo utimukanwa

Na Ally Jado
March 17, 2021
Muri Nyamukuru, Politike, Ubukungu, Ubuvugizi
0
Green Party yashimye Leta yumvishe gutaka kw’abaturage k’umusoro w’umutungo utimukanwa

????????????????????????????????????

161
Yasangijwe
2k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rihagarariwe na  Depite Dr. Frank Habineza ryashimye Guverinoma y’u Rwanda yumvishe gutaka kw’abaturage ikarekeraho umusoro wari usanzweho ku mutungo utimukanwa.

Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko impinduka zari zabaye mu kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa urimo uw’ubutaka zibaye zikuweho, abantu bakazakomeza gusora uko basoraga mu 2019.

Ni nyuma yo kwinuba kwa benshi bari bamaze igihe bagaragaraza ko uwo musoro uhanitse cyane bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Minisitiri Ndagijimana yabwiye RBA ko umwaka utaha ari bwo hazakorwa isuzumwa ry’impinduka zari zashyizweho, ibyo iryo suzuma rizagaragaza akaba aribyo bizagenderwaho hagenwa umusoro mushya ku mutungo utimukanwa.Yavuze ko abari bamaze gusora umusoro wa 2020 bagendeye ku mpinduka zabaye mu itegeko, amafaranga arengaho bazayaheraho nibongera gusora.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda riyoborwa na Dr  Frank Habineza  ryagaragaje ko ritewe akanyamuneza n’izi mpunduka , aho rivuga ko nubwo bitarii iby’igihe kirambye ariko rishima Leta yumvise gutaka kw’abaturage bayo.

Mu butumwa bwabo baragira bati:”Turashimira Guverinoma y’u Rwanda ku ntambwe nziza yateye ikumva agahinda k’anaturage ku mpinduka k’umusoro w’ubutaka n’umutungo  utimukanwa byagombaga gusoreshwa uyu mwaka.Nubwo icyemezo kirambye kitaraboneka twizeye ko nacyo kizagerwaho kandi tuzakomeza kuba ijwi ry’Abanyarwanda”

Ikibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa cyanagejejwwe kuri Perezida wa Repubulika  ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru, nyuma w’ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze mu mwaka 2020 waranzwe na Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko umusoro ukwiriye kuba ujyanye n’amikoro y’abaturage, gusa avuga ko nanone hataboneka igisubizo kibereye buri wese.

Bimwe mu byagaragajwe nk’ibibangamiye abaturage mu Itegeko rishya, ni uko umusoro w’ubutaka kuri metero kare wakuwe ku mafaranga ari hagati ya 0-80, ugashyirwa ku mafaranga ari hagati ya 0-300.

Itegeko ryavugaga ko inzu umuntu atuyemo atazajya ayisorera uretse umusoro w’ubutaka, mu gihe inzu zirenze kuri iyo atuyemo azajya azisorera. Umusoro ku nzu z’inyongera wavuye kuri 0.1 % by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 1 % by’agaciro, bivuze ko wakubwe inshuro icumi.

Ibipimo by’ikibanza byemewe ni metero kare 300. Itegeko rivuga ko uzajya amara igihe cyagenwe adakoresha ikibanza icyo cyagenewe azajya acibwa umusoro w’inyongera ungana na 100%, mu gihe ubutaka burenze kuri metero kare zagenwe azajya acibwa 50% y’inyongera kuri buri metero kare irenzeho.

Ibijyanye Nayo Inkuru

Uwahoze ari umuvugizi wa FLN yageneye ubutumwa imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Nyamukuru

Uwahoze ari umuvugizi wa FLN yageneye ubutumwa imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

March 29, 2023
Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23,FDLR  n’abitwa Wazalendo i Masisi
Mu mahanga

Nyuma ya Mweso, biravugwa ko M23 ishobora kwisubiza utundi duce iheruka kurekura-Menya ikibyihishe inyuma

March 29, 2023
Tugiye gushyiraho itegeko rihana umuntu wese wigaragambije – Christophe Lutundula
Mu mahanga

Tugiye gushyiraho itegeko rihana umuntu wese wigaragambije – Christophe Lutundula

March 29, 2023
Rurageretse hagti ya Perezida Tshisekedi n’Abametisi muri DRC
Mu mahanga

Rurageretse hagti ya Perezida Tshisekedi n’Abametisi muri DRC

March 29, 2023
Nti turajwe ishinga no gufata imisozi tugamije gutabara abacu bari kwicwa- inyeshyamba za M23
Mu mahanga

Nibadakora icyo basabwa tuzafata aharenze aho twari twafashe- Inyeshyamba za M23

March 29, 2023
Mu gace ka Kasiza muri Masisi hacitse igikuba bikanga ibitero bya M23
Mu mahanga

Mu gace ka Kasiza muri Masisi hacitse igikuba bikanga ibitero bya M23

March 29, 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23,FDLR  n’abitwa Wazalendo i Masisi

Nyuma ya Mweso, biravugwa ko M23 ishobora kwisubiza utundi duce iheruka kurekura-Menya ikibyihishe inyuma

March 29, 2023
Tugiye gushyiraho itegeko rihana umuntu wese wigaragambije – Christophe Lutundula

Tugiye gushyiraho itegeko rihana umuntu wese wigaragambije – Christophe Lutundula

March 29, 2023
Rurageretse hagti ya Perezida Tshisekedi n’Abametisi muri DRC

Rurageretse hagti ya Perezida Tshisekedi n’Abametisi muri DRC

March 29, 2023
Nti turajwe ishinga no gufata imisozi tugamije gutabara abacu bari kwicwa- inyeshyamba za M23

Nibadakora icyo basabwa tuzafata aharenze aho twari twafashe- Inyeshyamba za M23

March 29, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.