NyamukuruSiporo

Gusana Ikibuga cya Gicumbi FC bigeze ku musozo, ese Gicumbi izahakirira imikino isigaye? (Amafoto)

Gusana Ikibuga cya Gicumbi FC bigeze ku musozo, ese Gicumbi izahakirira imikino isigaye?

Kuva shampiyona y’umwaka wa 2019-2020 yatangira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryangiye Ikipe ya Gicumbi FC kwakirira andi makipe ku kibuga cyayo kubera ububi bw’iki kibuga.

Nyuma y’iki cyemezo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashatse uko iki kibuga cyaba gikozweho iby’ibanze, mu gihe bagitegereje ko hubakwa sitade nshya muri rusange.

Ferwafa yari yasabye ko kugira ngo ikipe ya Gicumbi FC yakirire ku kibuga cyayo, ari uko basana ikibuga bakagitsindagira bakanatera ubwatsi aho butari, ndetse bakajya bategura aho bazajya bicaza abaje kureba umupira.

Perezida w’Ikipe ya Gicumbi FC Urayeneza John, yabwiye Rwandatribune.com ko imirimo yo gusana iki kibuga, iri kugana ku musozo, igisigaye aruko rwiyemezamirimiro azana imashini itsindagira, ubundi ubundi bagasaba FERWAFA imikino isigaye ya shampiyona bakayakiriraho.

Yagize ati:”Urebye muri rusange ibyo twasabwaga na FERWAFA byararangiye, hasigaye gusa rwiyemezamirimo ugomba kuza agatsindagira ikibuga urebye niwe uri kudukereza”.

Urayeneza akomeza avuga ko gutsindagira ikibuga aribyo biri kubakereza kugira ngo basabe FERWAFA, imikino isigaye bayakiririra mu rugo.

Akomeza kandi avuga ko kuba ikipe ya Gicumbi FC itari kwakirira imikino ku kibuga cyayo, bibagiraho ingaruka zirimo no gutakaza batabiteganyije.

Ati:”Ibaze nawe kwakirira imikino yawe ku kindi kibuga, nta bafana nta ki, mu by’ukuri ntihabura ibintu uhomba”.

Biteganyijwe ko rwiyemezamirimo narangiza gutsindagira ikibuga, FERWAFA izongera ikagisura, yasanga ibyo yasabye ko bikorwa byarakozwe, ikipe ya Gicumbi FC igakomorerwa kuhakirira.

Kugeza ubwo shampiyona yasubikwaga, Ikipe ya Gicumbi FC yari iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 13. Ikurikiwe n’ikipe ya Heroes FC zombi zinganya amanota.

 

Nkurunziza Pacifique

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close