Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kuwa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023 , cyitabiriwe n’inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga n’imiryango itari iya Leta, hatewe ibiti by’imbuto n’iby’ubusitani 1400 mu kigo nderabuzima cya Ntarama no ku ishuri rya GS Ntarama mu karere ka Bugesera, mu rwego rwo gusukura umwuka duhumeka no gufasha abarwayi bagana amavuriro.
Muri iki gikorwa Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko gutera ibiti biri muhigo wa Minisiteri y’ubuzima wo gutera ibiti miliyoni ebyiri mu gihugu.
Yavuze ko Impamvu hari guterwa ibiti mu mavuriro n’ahandi, ubushakashatsi bugaragaza ko igiti n’ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura kuko hari ahantu henshi byagiye bigaragara ko amavuriro ari ahantu hari ibiti, abarwayi bataha mbereho iminsi ibiri mu gihe bagombaga kumarayo.
- Kwamamaza -
Dr. Sabin yakomeje agira ati “ ibiti Bituma abarwayi bagira ibibazo bicye by’ibyiyumbiro; ibyo dukunda kwita ‘Stress’. Ubusitani kandi bufasha mu gusukura umwuka mu mubiri wacu bugatuma hatajyamo umwanda”
Minisitiri y’ubuzima ifite gahunda yo gutera ibiti mu gihugu cyose birenga Miliyoni ebyiri mu mavuriro; mu bitaro 56, ibigo nderabuzima 514 n’amavuriro y’ibanze asaga ibihumbi 25. Hakaba hamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 20.
- Kwamamaza -
Nkundiye Eric Bertrand
Rwandatribune.com