Kuwa gatanu w’ikinyumweru gishize, hacicicikanye amakuru avuga ko i Burundi hashobora kuba habaye coup d’Etat ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari hanze y’igihugu.
Nyuma y’aya makuru, byaje kumenyekana ko iyo coup d’Etat ntayabaye ndetse inzego zishinzwe iperereza mu muri iki gihugu, zitanga ibisobanuro bishingiye ku mpamvu abantu bikanze iyo coup d’Etat.
Izi nzego z’iperereza mu gihugu cy’uburundi , zanagarutse ku giterane cyari cyateguwe n’Umunyarwandakazi Apotre Mignone, zivuga ko zaburijemo icyo giterane kubera ko zari zamaze kumenya ko mu itsinda ry’abantu bari kumwe na Apotre Mignone , harimo abantu bashaka guhungabanya umutekano mu gihugu cy’Uburundi.
- Kwamamaza -
Kanda kuri iyo link ya video iri hasi ,wumve byinshi kuri iyo nkuru n’uko inzego z’umutekano i Burundi zashatse kugereka urusyo kuri Apotre Mignone n’ikibyihishe inyuma:
- Kwamamaza -
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com