Umupfumu kabuhariwe witwa Craig Hamilton –Parker wo mu Bwongereza yahanuye ko Vladimil Putin Perezida w’Uburusiya azapfa muri uyu mwaka wa 2024 ndetse n’Umushyumba wa Kiliziya Gatorika kw’Isi nawe bikagenda uko.
Uyu mugabo arazwi cyane kuko hari ibikorwa byinshi yagiye ahanura kandi bikaba neza nkuko yabivuze.
Craig Hamilton yahanuye ko Donald Trump azatorwa nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahanuye icyorezo cya Covid-19 ndetse yahanuye itanga ry’Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II kandi ibyo byose byarabaye.
- Kwamamaza -
Uyu mupfumu w’imyaka 69 yatangiye gukorana n’imbaraga zitagaragara ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko icyo gihe yabyigiye ku bahanga mu birebana n’inyenyeri b’aba Nadi ubwo yagiriraga uruzinduko mu Buhinde.
Ubwo yagiranga ikiganiro n’ikinyamakuru Metro yavuze ko mu matora rusange ari hafi kuba mu Bwongereza, Rishi Sunak ntabwo azongera gutorerwa kuba Minisitiri w’intebe mu 2024,avuga kandi ko amahirwe menshi afitwe na Suella Braverman uzagaruka mu buyobozi kandi ko azakemura ibibazo bitandukanye Ubwongereza buri guhura nabyo.
Uyu mupfumu kandi yavuze ko Amatora azaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azegukanywa na Donald Trump nubwo azagira icyibazo cy’uburwayi ariko ntabwo bizamubuza guhatana.
- Kwamamaza -
Hanyuma Perezida Donald Trump azagira Visi Perezida w’Umwiraburakazi witwa Kari Lake mu gihe Joe Biden azahita akurwa ku butegetsi.
Uyu mupfumu kabuhariwe yahanuye ibintu byakuye imitima ya benshi kandi bagira amatsiko yo gutegereza bakareba niba ibyo yavuze bizaba impamo,yavuze ko Umushyumba wa Kiriziya Gatorika kw’isi Papa Francis azitaba Imana ndetse na Perezida w’Uburusiya Viadimil Putin bikagenda uko muri uyu mwaka wa 2024.
Yavuze ko intambara ya Ukraine n’Uburiza Izakomeza kuba urugamba rukomeye kugeza igihe Putin azayitakarizamo ubuzima ikabona kurangira burundu.
Craig Hamilton kandi yahanuye ko umuhanzikazi Taylor azatwita nyuma y’igitaramo cya rutura yise Eras World Tour kizaba mu 2024 .
- Kwamamaza -
Uyu muhanuzi ahanurira abanyapolitike n’ibyamamare gusa? mbese nu umuhanuzi wa politike. we se ko atavuga igihe azapfira? Abona iby’abandi gusa ibye ntabyo abona?