Hateganyijwe inama nshya y’abaminisitiri izaba hagati mu Kwakira i Luanda kugira ngo bumvikane ku masezerano azatuma habaho inama y’abakuru b’ibihugu mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro.
Iby’iyi nama byatangajwe n’intumwa ihoraho ya Angola mu nama y’umuryango w’Abibumbye, Fransisco Jose da Cruz.
Yagize ati: “Mu rwego rw’ibiganiro bya Luanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ku wa 30 Nyakanga byashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano, atangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 4 Kanama. Ibi bituma gucubya umwuka mubi bishoboka kandi bigatuma hashakwa igisubizo kiganiriweho, cyo mu mahoro kandi kirambye”.
- Kwamamaza -
Yakomeje avuga ko muri Kanama uyu mwaka Perezida Joao Lourenco wa Angola yaganiriye na bagenzi be b’u Rwanda na Congo kuri gahunda y’amasezerano y’amahoro, mbere y’uko amabwiriza ajyanye n’iyi gahunda aganirwaho na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ubwo bahuriraga i Luanda muri Kanama na Nzeri.
Mu kiganiro yatanze, yibukije ko inzira ya Luanda igizwe n’uburyo bwo gukemura ibibazo bya politiki bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRC maze agaragaza ko hateganijwe inama nshya i Luanda hagati mu Kwakira aho hazaganirwa ku ngingo zerekeranye n’intangiriro y’inama y’abakuru b’ibihugu kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro yuzuye hagati ya Kinshasa na Kigali.
Angola ibona ko ari ngombwa kwibanda ku mbaraga z’ububanyi n’amahanga zishingiye ku ngamba zashimangira intambwe imaze guterwa kuva gahunda yo kunga impande zombi yatangira.
- Kwamamaza -
Iyi gahunda iri mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byakozwe na Angola mu rwego rwo koroshya amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC, aho imirwano ikomeje kuba hagati y’ingabo za leta n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, harimo na M23.
Umukuru w’igihugu cya Angola yohereje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Téte António, nk’intumwa idasanzwe i Kinshasa mu gihe uwa nyuma yahuye na perezida wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi, kuri Cité de l’Union Africaine kugira ngo amugezeho ubutumwa bwa João Lourenço ubwo yerekanaga ibikubiye mu butumwa bwe mu binyamakuru.
Leta ya Kinshasa ni kenshi yumvikanye ishinja igihungu cy’u Rwanda kugira uruhare mu mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo gusa Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo birego ivuga ko ntaho ihuriye nibibera muri Congo inagaragaza ko icyo gihugu gicumbikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze Jenoside mu Rwanda.
Rwandatribune.com