NyamukuruPolitikeUmutekano

Havutse umutwe witwa FIAR wigamba kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Hari amakuru avuga ko muri teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo haherutse kuvuka umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witwara gisirikare.

Ibitangazamakuru byiganjemo ibyo hanze y’u Rwanda bivuga ko uyu mutwe witwa FIAR (Force Impartiale pour l’Avenir du Rwanda), ugizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Rwanda, mu karere no ku isi muri rusange.

bimwe mu birango by’uwo mutwe

Uyu mutwe ngo uharanira impinduka zishingiye ku ngengabitekerezo y’imibanire myiza ndetse na demukarasi, ukaba uyobowe na Major Bamaso J.Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Captain Niyigena Gabriel n’abakomiseri batanu.

FIAR ni umutwe uje wiyongera ku yindi irimo FDLR, RUD Urunana, CNRD, FLN ndetse na P5 yose irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

FIAR ivutse mu gihe imwe muri iyi mitwe yashegeshwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) kuva mu mpera za 2019, bamwe bakaba barabifashe nk’iherezo ryayo kuko byageze aho bamwe mu barwanyi bayo bafashwe mpiri, boherezwa mu Rwanda.

Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aturutse ahantu hizewe arahamya ko uyu mutwe n’ubwo wiyitiriye ko wavukiwe I Karehe atari ukuri ahubwo wavukiye I Burundi ukaba washinzwe n’umusore witwa Sgt Nduwayezu Juvenal alias Patrick Kibirira ukunda gukoreshya urubuga rwa Facebook rusebya Leta y’uRwanda rwitwa Patrick Kibirira.

Uyu Sgt Nduwayezu Juvenal alias Patrick Kibirira, akaba yarahoze muri FDLR yinjiyemo ahagana muri 2012 akaba yarahoze ari umurwanashyaka wa PS IMBERAKURI igice cya Ntaganda Bernard uyu musore akaba yari inshuti y’akadasohoka na Bakunzibake waje kuburirwa irengero.

Ahagana mu mwaka  wa 2016 uyu musore Sgt Nduwayezu Juvenal alias Patrick Kibirira yaje gushwana n’uwari umurinzi mukuru wa Perezida wa FDLR gEN Byiringiro Victor,witwa  Capt.Nyirimpeta Aforodisi Prince waje no gutaha bapfuye ubunebwe dore ko uyu Patrick yari umutetsi wa Gen.Byiringiro ,nibwo yakatiwe igihano cy’inkoni mirongo 50,Sgt Nduwayezu Juvenal alias Patrick Kibirira mu gutinya igihano yahise atoroka,ahungira I Burundi.

Nyakwigendera Capt.Nyirimpeta Prince wari ukuriye Escorts kwa Gen.BYIRINGIRO

Sgt Patrick ageze i Burundi abifashijwemo na Gen.Sinayobye Barnabe wa FLN ubwo yabaga I Burundi yinjijwe mu gisilikare cy’iBurundi ubu akaba yari afite ipeti rya Liyetona.

Lt.Nduwayezu Juvenal alias Patrick Kibirira akaba ariwe washinze uyu mutwe yiha ipeti rya Majoro mu mazina ya Major Bamaso J.Bosco uyu mutwe ukaba urigukorera mu Kayanza mu gihugu cy’uBurundi,abakurikiranira hafi ibya politiki bakaba basanga uyu mutwe ntaho wakwigeza kuko uwawushinze nta bunararibonye bwa Politiki cyangwa ubwa gisilikare afite.

Mwizerwa Ally

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close