• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Monday, May 16, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Nyamukuru

Ibidasanzwe ku buzima bwa Gen Patrick Nyamvumba

Na dorcas
May 12, 2022
Muri Nyamukuru, Politike
62 5
1
Ibidasanzwe ku buzima bwa Gen Patrick Nyamvumba
48
Yasangijwe
955
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Gen Patrick Nyamvumba ni umwe mu Basirikari babahanga babarizwa mu gihugu cy’u Rwanda, afite imyaka 55, kuko yavutse tariki 11 Kamena 1967.

Tariki 23 Kamena 2013 nibwo Gen Patrick Nyamvumba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Lt. Gen. Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Icyo gihe Gen Patrick Nyamvumba yari asoje imirimo ye nk’Umuyobozi w’Ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.

General Patrick Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse yize no mu Ishuri Rikuru rya gisirikare muri Zambia ryitwa Zambia Defence Services Command and Staff College. Nyuma yaho yize mu Ishuri rikuru ry’ingabo ryigisha amahoro muri Afurika y’Epfo muri 2003.

General Patrick Nyamvumba afite ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa n’inama zitandukanye ku bijyanye n’ivugurura ry’ inzego z’umutekano (Security Sector Reform), amategeko mpuzamahanga agenga Intambara, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’amahugurwa y’abayobozi bari ku rwego rwo hejuru yagiye abera muri Afurika no muri Amerika.

Yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, irimo kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1995, umutwe ushinzwe imodoka z’intambara mu 1996 ndetse no kuyobora Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1997.

Hagati ya 1998 na 1999, yabaye umuyobozi ukuriye ibikorwa, igenamigambi n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. Yayoboye ikigo gishinzwe gutegura Abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva 2004 kugera 2007.

Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Gen Patrick Nyamvumba yanabaye kandi intumwa ihuza u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye, aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi w’Ishami rikuru rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho.

Mu 2007 yanabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare. Afite imidari myinshi irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika Jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora ingabo, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu, Umudari witiriwe Nile n’uwo gukorera Loni igihe kirekire.

Umwanya w’umugaba w’ingabo Jenerali Patrick Nyamvumba yari amazeho imyaka itandatu yari yawugiyeho mu 2013 asimbuye Liyetona Jenerali Charles Kayonga.

Jenerali Kayonga yari kuri uwo mwanya kuva mu 2010 asimbuye Jenerali James Kabarebe, nawe wawugiyeho mu kwa 10/2002 asimbuye Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Kuwa 27 Mata 2020 nibwo hasohotse itangazo rya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda rimenyesha ko Perezida Paul Kagame yavanye Jenerali Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano ku mpamvu z’uko ari gukorwaho iperereza.

Mu mwiherero wahuje abayobozi bakuru mu Rwanda n’abikorera wabaye muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame ntiyavuze byinshi kuri icyo kibazo, gusa yavuze ko mu bagomba kukimusubiza harimo Gen. Nyamvumba.

Uyu Gen. Patrick Nyamvumba ni umwe mu Basirikari bakomeye bo mu Rwanda wageze kurwego rw’impeta ya Generali (General) iki cyiciro asangiye n’abandi bane aribo Gen. James Kabarebe; Gen. Fred Ibingira; Gen Marcel Gatsinzi hamwe na Gen Jean Bosco Kazura ari nawe wamusimbuye.

 Uwineza Adeline

 

 

 

.

 

Inkuru Iheruka

Dr Kiiza Besigye yatawe muri yombi

Inkuru Ikurikira

Lt Gen Kainerugaba yakiriye Gen Nyakarundi wa RDF n’itsinda ayoboye

Inkuru Ikurikira
Lt Gen Kainerugaba yakiriye Gen Nyakarundi  wa RDF n’itsinda ayoboye

Lt Gen Kainerugaba yakiriye Gen Nyakarundi wa RDF n’itsinda ayoboye

Ibitekerezo 1

  1. Musokoro says:
    4 days ago

    Imana imuhe imigisha

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In