Leta ya Congo irahamya ko imyiteguro yo kujyana abarwanyi ba M23 mu buzima bwa gisivili iyigeze kure
Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bagomba gusubizwa mu buzima bwa gisivili.
- Kwamamaza -
Muyaya yasobanuye ko kubasubiza muri ubu buzima bizanyura muri gahunda ireba abarwanyi bose bo mu mitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo izwi nka P-DDRCS.
Yagize ati “Turi mu nzira igana ku mahoro arambye kandi P-DDRCS ni ikintu cy’ingenzi kizadufasha guca imitwe yitwaje intwaro yose,na M23 izafatwa muri ubwo buryo. Ni na byo imyanzuro ya Luanda isaba.”
- Kwamamaza -
Muyaya yasobanuye ko mu biganiro byabereye i Luanda, hafashwe umwanzuro w’uko M23 igomba guhagarika imirwano, kujya mu nkambi yabugenewe, nyuma abarwanyi bayo bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ibyavugiwe muri iyi nama biragoye kubyemeza cyane ko nta tangazo rigaragaza imyanzuro yayo ryasohotse.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yamaganiye kure ayo magambo ya Muyaya avuga ko uyu mutwe utazashyira hasi intwaro mu gihe icyo barwanira kitaravugwaho.
- Kwamamaza -
Ubuyobozi bwa M23 busaba kenshi Perezida Tshisekedi kuganira na bwo mu buryo butaziguye kuri aya masezerano impande zombi zagiranye, ariko we ntabikozwa, kuko ngo ntiyaganira n’umutwe yita uw’iterabwoba.
Mu bibazo M23 igaragaza harimo ihohoterwa rikorerwa abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, ndetse bamwe bakemeza ko ibibakorerwa bisa na Jenoside, kandi byose bigakorwa Leta ya Congo irebera.
Ku rundi ruhande, kwemeza ko abarwanyi ba M23 bazasubira mu buzima bwa gisivile ni ukwemera ko ari abenegihugu, hakibazwa impamvu Leta ya Congo ikunze kubatwerera ibindi bihugu, aho kwicarana nabo ngo baganire ku bibazo bihangayikishije igihugu cyabo.