Mu mahangaNyamukuruPolitikeUbucukumbuzi

Ese Uganda izatanga Capt. Nshimiye uzwi nka Gavana wa RUD Urunana?

N'ubwo Uganda n’u Rwanda imishyikirano iri gutanga icyizere na Capt. Nshimiye uzwi nka Gavana wa RUD Urunana akomeje ibikorwa bye muri Uganda

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yashyize agaragara yashimiye igihugu cya Uganda ivuga ko u Rwanda na rwo rwahagaritse gukurikirana abanya Uganda 17 runarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.

Nyakubahwa Sam Kutesa na Amb.Nduhungirehe Olivier murugamba rwo kuzahura ubutwererane bw’ibihugu byombi

U Rwanda rwabwiye Uganda ko hari ibibazo 3 byihutirwa impande zombi zemeranyijweho mu nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola iheruka yabereye i Kigali.

U Rwanda rwasabye Uganda kugenzura imikorere n’ibikorwa bitera inkunga uwitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, ruvuga ko bari mu bayobozi b’umutwe wa RNC, bakorera mu muryango utegamiye kuri leta witwa Self-Worth Initiative.

Rwasabye kandi kugenzura ingendo za Mukankusi Charlotte muri Uganda cyane cyane mu kwezi kwa Mutarama 2020 ndetse na pasiporo No. A000199979 yahawe.

Ikindi kintu rwasabye ni ukugenzura abarwanyi ba RUD Urunana bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019. U Rwanda rushimira ko babiri muri bo bamaze koherezwa ariko rusaba ko Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ bakekwaho kuyobora iki gitero na bo batabwa muri yombi kandi bakarubashyikiriza.

Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukesha bamwe mu bayobozi b’inkambi z’impunzi  za Uganda arizo Nakivale,Cyaka ya 1 na Rwamanja,yemeza ko kuwa 12 Gashyantare Capt Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana(governor) yagiranye inama n’abahoze ari abarwanyi ba RUD Urunana n’abahoze muri FDLR,ndetse n’umwe mu bahagarariye RNC muri iyo nkambi uzwi ku mazina ya Biraguma Tharcice na Bishop Busigo uherutse gutorwa muri komite ya RNC Uganda.

Iyi nama yari igamije gusaba bamwe mu barwanyi kwibaruza nyuma ababishaka bakagarurwa muri RUD Urunana.Ibindi basabwe ni ugukangurira urubyiruko kuza muri iyi mitwe bagahabwa imyitozo ya gisilikare .Capt.Gavana mu ngendo agenda akora mu iri zi nkambi  arikubwira impunzi ko amasezerano ya Luanda agamije guhuza Uganda n’u Rwanda ari ibipapuro gusa ko Uganda ikibashigikiye.

Ikindi kandi Rwandatribune.com yakomeje gutohoza ni uko kuwa 16 Gashyantare saa yine Capt Nshimiye Gavana yasesekaye mu nkambi ya Nakivale aherekejwe n’umwe barwanyi ba RUDI Urunana witwa Sgt Maben n’umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki Ntamuhanga Cassien bakaba barabonanye n’umwe wahoze mu barwanyi ba RUDI witwa Ziraziga uzwi nka Capt.Chimiste,bikaba bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yamaze kwinjira muri aba barwanyi ba RUD Urunana; uyu mutwe ukaba usanzwe ari umufatanyabikorwa na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Abakurikiranira ibintu hafi bakomeje kwibaza niba u Rwanda rwaragaragaje impungenge ko uyu Capt.Nshimiye ari umwe mu bishe abaturage ndetse na Ntamuhanga Cassien akaba ari umwe mu bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda byasaba iki ngo batabwe muri yombi?

Amakuru atugeraho ubwo twandikaga iyi nkuru ni avuga ko Cpt.Nshimiyimana Cassien nyuma yo kuva mu ngendo ubu aruhukiye mu rugo rwe ruri mu mujyi wa Kisoro ahatuye umugore we witwa Niyirera Clementine dore ko uyu mugabo afite imitungo myinshi muri Uganda akura mu bikorwa by’ubusahuzi.

Niyirera Clemantine Umugore wa Cpt.Nshimiye Gavana uri i Kisoro

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru, taliki ya 21 Gashyantare nibwo biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Kagame Paul na perezida wa Uganda Kaguta Museveni bazahurira ku mupaka wa Gatuna n’abahuza baturutse muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaganira ku kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.

 

MWIZERWA Ally

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close