kurya imbuto mu buzima ni ingirakamaro ku kiremwa muntu aho kiva kikagera, ariko iyo bigeze k’urubuto rwitwa Pome ho biba akarusho. Kurya Pome imwe ku munsi bikurinda kugana muganga, iyi ni imvugo ikoreshwa cyane cyane, mu cyongereza aho bavuga ngo “one apple a day, keeps the doctor away”. Ese waba uzi impamvu pome ari ingira kamaro ku buzima bwacu bwa buri munsi?, ngiye kubasobanurira muri make ibyiza by’uru rubuto rudasanzwe.
Reka turebere hamwe impamvu ugomba kurya pome 1 buri munsi
Pome Irinda umuvuduko ukabije w’amaraso
Pome z’ibara ritukura
Pome zikungahaye cyane kuri potasiyumu, iziha ubushobozi bwo kuringaniza umuvuduko w’amaraso. Mu gihe amaraso atembera neza mu mubiri, bishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa na stroke.
Pome Ituma umutima ukora neza
Pome z’ibara ry’icyatsi kibisi
Bitewe n’uko pome ifite ubushobozi bwo gusukura umubiri (gukura uburozi mu mubiri), inagirira akamaro gakomeye umutima, birinda ububyimbirwe mu mubiri ndetse bikarinda ko cholesterol mbi yaba nyinshi mu maraso. Fibres ziboneka mu mbuto za pome zifasha mu kugabanya urugero rwa cholesterol mbi.
Pome zirinda kanseri
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko ibinyabutabire triterpenoids, biboneka cyane mu gishishwa cya pome bifasha ubushobozi bwo kurinda uturemangingo twa kanseri gukura, cyane cyane ku mwijima, amabere ndetse n’amara. Bityo bikaba birinze ubwoko bw’izo kanseri.
Pome ifasha mu kugabanya ibiro
Uru rubuto kandi runafasha mu kugabanya ibiro. Pome zishobora kukumara inzara kandi zirimo calories nke, bityo bikaba byakurinda kurya byinshi udakeneye ahubwo bikagufasha mu kugabanya ibiro.
Ifasha mu kurinda amagufa kwangirika
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’abafaransa bwagaragaje ko ikinyabutabire, phloridzin kibonekamo gifasha mu gukomeza amagufa. Phloridzin irinda abagore bageze mu gihe cyo gucura indwara ya osteoporosis, irangwa no kwangirika kw’amagufa. Habonekamo kandi ikinyabutabire cya boron, gifasha mu gukomeza amagufa.
Ifasha mu kurinda indwara ya diyabete
Pectin iboneka muri pome (cyane cyane mu gishishwa), ifasha mu gutanga galacturonic acid, uko iyi aside iboneka mu mubiri, niko ukenera insuline nke mu mikorere y’umubiri. Ibi bishobora gufasha cyane abarwayi ba diyabete.
Pome yongera ubudahangarwa
Pome ziri mu giti
Izi mbuto za Pome zikungahaye ku kinyabutabire cyitwa quercetin. Quercetin ifasha mu kongera no gukomeza urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri, cyane cyane mu gihe ufite stress.
Izi nizo mpamvu z’ingenzi wakagombye kumenya zigatuma byibuze ku munsi wagakwiye kurya pome imwe.
Icyitonderwa: Pome ihabwa umwana uzi guhekenya, ni ukuvuga ufite byibuze hejuru y’amezi 10,
Ikindi Imbuto zayo zo ni uburozi ntukazirye. si byiza no kuzishyira ahantu hagera abana. Jya uzijugunya kure.
Uwineza Adeline