Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rya Sonrise School rifite ikicaro mu mu jyi wa Musanze baravuga ko bishimiye kuba abana babo baratsinze ku kigero kiri hejuru, aho abana bose bakoze ibizamini bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024 haba abakoze igisoza amashuri abanza ndese n’ ikiciro cyambere cy’ amashuri y’ isumbuye (Tronc-commun) boseabatsinze kumpuzandengo y’ 100%
Aba babyeyi bagashimira uburyo ishri rya Sonrise rikora ibishoboka byose kugirango umunyeshuri agire uburere bwiza kandi bikajyana no kugira amanota meza mu ishuri ku buryo umunyehuri wese yitabwaho nkaho ari we wenyine uri mu ishuri ibi bigatuma babasha gutsinda ibizamini bya leta kandi ku kigera gishimishije.
Niyomugabo Onesphor ni umubyeyi utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko amaze kuharerera abana batatu, kandi bose bakahava bafite amanota meza bamaze gutsinda ibizamini akavuga ko nubwo ntamwana asigaranye muto ko ntacyamubuza kurerera kuri irishuri mugihe cyose yaba agifite umwana muto ugikomeza kwiga.
- Kwamamaza -
Uyu mu byeyi yakomeje ashishikariza n’abandi babyeyi bafite abana babo kubareresha kuri iri shuri rya Sonrise kuko ari ishuri rimaze kuba ubukombe kandi ryigishanya ubuhanga n’ ubushishizi bityo umwana akahava afite ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga kuburyo ntashuri yakwimurirwaho ngo bimugore haba mu Rwanda no mu mahanga.
Umuyobozi mukuru wa Sonrise School Bwana Byamukama Isaac yavuze ko muri uyu mwaka w’ amashuri nabwo abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’ ikiciro rusange bose batsinze kandi ko biteguye ko n’ abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye nabo bazazana impamyabumenyi zabo bose ndetse bakabona n’ amanota abemerera kujya muri Kaminuza.
Uyu muyobozi kandi avuga ko kubera ubuhanga n’ ubunararibonye bafite mu bijyanye n’ uburezi hari ishuri ryitwa Olfa College ryo muri leta zunze ubumwe za Amerika bafitanye imikoranire aho buri mwaka iri shuri ritanga Buruse ku munyeshuri umwe cyangwa babiri bajya gukoereza amasomo yabo muri irishuri ntakintu nakimwe umubyeyi tanze yemwe habe n’ itike y’ indege cyangwa Viza.
- Kwamamaza -
Avuga ko mu rwego rwo guhitamo abana b’ intoranywa kandi ntamarangamutima ashyizwemo, ubuyobozi w’ irishuri rya Olfa College ari ryo ryohereza intumwa zikaza gukurikirana imyigire y’ aba banyeshuri nyuma akaba aribo bazihitiramo abana baha Buruse yo gukomereza amasomo yabo muri iri shuri kubera ubuhanga n’ ubushobozi babona ko afite kandi ahiga abandi.
Ishuri rya Sonrise School ryashinzwe ryashinzwe mu mwaka wa 2004 rikaba rifite, amashuri y’incuke, amashuri abanza ya Pirimeri, ikiciro rusange Tronc Commun ndetse n’ayisumbuye kuva mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa 6, mu mashami ya siyanse ariyo: Mathematics, Chemistry & Biology (M.C.B), Physics, Chemistry & Biology (P.C.B), Mathematics, Computer & Economics (M.C.E), Mathematics, Physics & Computer (M.P.C), Mathematics, Economics & Geography (MEG), Mathematics, Physics & Geography (M.P.G), Physics, Chemistry & Mathematics (P.C.M), History, Geography & Literature (HGL)
Iki kigo kandi gifite amacumbi ku bahungu n’abakobwa ndetse n’ibyumba nkarishya mwuga usangamo za Laboratwari zigezweho ndetse n’ibyumba byitorezwaho ikoranabuhanga rya mudasobwa aho buri wese aba afite mudasobwa ye, kandi kubijyanye n’ imirire umwana arya neza kandi agahaga, aho bafite n’ inka zibakamirwa bakanywa amata ya buri munsi.
Ikigo cya Sonrise School cyibarutswe n’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Shyira rikaba riherereye mu kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze ku muhanda werekeza k’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Cyanika.
- Kwamamaza -