Itsinda ry’inyeshyamba za M23 ryitwa Intare za Sarambwe riyoborwa na Coloneli Kabundi, ryamaze gutangaza ko imipaka ya Masisi na Rutshuru ubu iri mu maboko yabo, kuko abari bayifite bose bahunze.
Iyi mipaka yari iyobowe n’Abacanshuro bo mu Burusiya, FDLR, Mai mai Nyatura hamwe na FARDC, ariko ubu bakaba bamaze guhunga bakayivamo.
Iyi Burigade niyo yafashe Rumangabo mu minsi yashize, bikaba bivugwa ko ifite imirwanire itoroshye. Inyeshyamba za FDLR zimaze iminsi zarigaruriye aka gace ka Masisi zifatanije na Mai mai Nyatura, ndetse n’abacanshuro b’Abarusiya bakaba babaga bari gucura aho hafi.
Izi nyeshyamba ziramutse zinjiye muri Masisi abaturage baho bakwiruhutsa kuko bahoraga bata ingo zabo bagahungira muri Rutshuru aho M23 iba yarigaruriye, bivuze ko bahita babona amahoro.
Umuhoza Yves
Aho bafashe nakahe face. Masisi ni Territoire none iyo localite barimo no iyihe Ngo tubimenye
Nkuyumunyakuru abayabyumviye kuyihe radio? Ariko yazagiye Kuri terre akajya aduha amakuru yukuri,cg ntabwo ahazi?
Gutanga inkuru itagira ubusobanuro buhagije nta bunyamwuga burimo ahubwo wakwitesha agaciro ukitwa Ko ubogama.
5ws of communication Uzazige brother.
What
Where
Who
When and
Why