Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 yagaragaye mu mwambaro we wa Gisirikare yahuje urugwiro n’abanyeshuri bari bari kwerekeza ku masomo babanza kuza kumusuhuza ndetse baranifotozanya.
Uyu mu muvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yakunze kugaragaza ko abaturage babibona mo kurusha bakeba babo bo muri FARDC.
Mu minsi yashize uyu muvugizi we n’abandi basirikare bo mu mutwe w’;inyeshyamba wa M23 bagaragaye bari gutanga imfashanyo ku baturage bari badafite aho baba ndetse banagaragara bari9 gutanga imfashanyo z’ibiryamirwa mu bitaro bitandukanye muri Rutshuru.
- Kwamamaza -
Iki gikorwa cyo kwiyegereza abaturage, uyu mutwe w’inyeshyamba ukomeje kugaragaza hari abakomeje kuvuga ko ari igitego cy’umutwe baba bagiye gutsinda ingabo za Leta. Bikazatuma abaturage babibonamo kubarusha.