Igisirikare cya Isiraheli gihanganye n’umutwe wa Hamas, cyongeye gusaba abaturage batarava mu gace ka Gaza guhunga vuba na bwangu.
Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Igisirikare cya Isiraheli kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, busaba abasivili batuye mu gace ka Gaza, kwimukira mu majyepfo ndetse ko ariho bazabasha kuborena imfashanyo yagutse.
Minisiteri y’ubuzima ya Palesitine, yavuze ko abantu barenga 8000 bishwe kuva intambara yatangira na Isiraheli ku ya 7 Ukwakira.
- Kwamamaza -
Ni amakuru atangajwe nyuma y’umunsi umwe Israel itangije ibitero byo ku butaka muri Gaza, igamije guhashya umutwe wa Hamas ubarizwa muri ako gace.
Niyonkuru Florentine