Abari guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu matora azaba kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, batavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi barimo Moïse katumbi Chapwe, Denis Mukwege ,Matata Mponyo na Delly Sesanga, bashinze ihuriro bise “Congo ya Makasi.” Rigamije guhitamo umukandida umwe uzahangana na Tshisekedi muri ayo matora.
Ni imyanzuro yafatiwe mu biganiro byari biri kubera i Pretoria, muri Afrika y’Epfo. Byavuzwe ko bagezeyo mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo dusoza. Nk’uko byemejwe na Matata Ponyo, ubwo yaganira na Radio Okapi, aho yanemeje ko ririya huriro rigamije kuzahitamo umu kandida umwe akaba ariwe uzahangana na perezida Félix Tshisekedi ndetse n’abandi bakandida 21.
Si ibyo gusa, kuko bavuze ko baboneyeho umwanya wa gukora icyo bise Dokima(document), irimo ibyo biyemeje gukorera hamwe mw’izina ry’aba batumye ndetse bashiraho n’ingingo zi zabagenga mu gihe bazaba bari gutora umu kandida umwe wo muri abo uzahatana mu matora, ateganijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka.
- Kwamamaza -
Iyo Dokima ( document), ikaba yarashizweho umukono na Olivier Kamitatu, wa ruhagarariye Moïse Katumbi, Jean pierre Muongo, wa ruhagarariye Denis Mukwege na Franklin Tshiamala wari uhagarariye Matata Ponyo.
Abari bahagarariye Martin Fayulu bo ntibigeze basinya kuri iyo document, ahubwo bo bakomeje bavuga ku kibazo cy’uko amatora ari gutegurwa nabi ndetse ko ari nta muco ugaragaramo.
Adeline Uwineza
- Kwamamaza -
Rwandatribune.Com