Connect with us

inkuruyumunsi

Imbamutima za OPOZISIYO ku rupfu rw’Umunyamakuru Ntwali Williams

Published

on

Nyuma y’uko  hatangajwe inkuru y’Urupfu rw’Umunyamakuru  Ntwali John Williams  wishwe n’impanuka , bamwe mu bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi  bw’u Rwanda  bagaragaje ko  bababajwe n’uru rupfu  ndetse umwe muri  bo  ashira amanga abyegeka kuri Leta , asaba  Polisi  guha abanyarwanda ibisobanuro ku mpanuka yamuhitanye.

Umuyobozi w’Ishyaka , PS Imberakuri  ritaremerwa n’amategeko  mu  mu Rwanda ,Me Ntaganda Bernard,  abinyujije ku rukuta rwe rwa Face Book, yavuze ko ishyaka rye ryamenye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa   Ntwali  John Williams wari umunyamakuru wandikaga akanavuga inkuru zidashimisha ubutegetsi bwa Leta ya Kigali butifuza namba kumva ijwi ry’ababunenga avuga ko yapfuye mu buryo budasobanutse.

Ati’’Abambari b’iyi Leta nibo bahoraga bamutega iminsi ndetse banamucira urwo gupfa’’

Uwahuza uru rupfu n’ibyifuzo by’abo bambari ba Leta ya Kigali ntiyaba agiye kure y’ukuri cyane ko nyakwigendera yapfuye mu buryo budasobanutse’’.

Me Ntaganda  uvuga ko atavuga rumwe n’Ubutegetsi buriho mu Rwanda  yavuze ko  Ishyaka PS Imberakuri risaba Polisi y’u Rwanda gusobanurira Abanyarwanda ndetse n’Amahanga uburyo  uyu munyamakuru  yapfuyemo aho kuvuga gusa ko yazize impanuka ya moto. Ati’’Rirasanga kandi hagomba kuba imperereza mpuzamahanga’’.

Advertisement

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukijije  ritavuga rumwe n’ubutegetsi ,Depute Frank Habineza   nawe ku rukuta rwe rwa Face Book yavuze ko  yababajwe no  kwakira inkuru mbi y’urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams, wazize impanuka.

Ati’’Twihanganishije Umuryango we. Imana imwakire mubeza bayo’’.

Umuyobozi w’Ishyaka ritavugwa rumwe  n’ubutegetsi  bw’u Rwanda  ariko ritaremerwa n’amategeko, DALFA-Umurinzi, Ingabire Victoire   yabwiye Ijwi ry’Amerika   ko  kuba  Ntwali John Williams  apfuye , mu Rwanda nta munyamakuru  uhasigaye.

Ati’’ Urupfu rwa Ntwali rwaje nk’inkuba ikubise ,bikomeje gutya u Rwanda  rurajya ahantu habi ‘’.

Aba  banyapolitiki kandi  bagaragaye mu muhango wo gushyingura  uyu munyamakuru wabaye  kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023.

Advertisement

Uyu muhango wabaye kuri, wabimburiwe n’isengesho ryo kumusabira bwa nyuma ryabereye mu rusengero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Ku wa 19 Mutarama 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntwari John Williams aho umuvandimwe we Masabo Emmanuel yavuze ko yakiriye amakuru y’uko yagonzwe n’imodoka ubwo yari kuri moto.

Ni amakuru yashimangiwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, wavuze ko iyo mpanuka yabaye ku wa wa 17 Mutarama 2023 saa munani n’iminota 50 z’ijoro.

SSP Irere yavuze ko imodoka y’ivatiri yagonganye na moto yari itwaye Ntwali ahita yitaba Imana, uwari umutwaye arakomereka.

Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Kagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.

Advertisement

Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo icyandikiraga kuri murandasi kitwa Ireme.net yari yarashinze ndetse n’ikinyamakuru Igihe, akaba yaratabarutse amaze iminsi akorera umuyoboro wo kuri YouTube uzwi nka PAX TV yari yaranashinze.

Me Ntaganda na Ingabire Victoire mu muhango wo gushyingura umunyamakuru Ntwali Williams

 

 

 

 

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2022 Rwanda Tribune.