Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangije iperereza k’umunyamabanga wa Leta ushinzwe kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko Me Evode Uwizeyimana.
Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu Umuhoza Marie Michel ubwo yavuganaga na KT press
yagize ati:’Twatangiye gukora iperereza kuri minisitiri Evode Uwizeyimana Kandi iperereza riracyakomeje, turacyagenzura ibimenyetso ndetse tukaba tugomba no kugera aho icyo cyaha cyakorewe mbere y’uko hagira umwanzuro dufata “
Evode Uwizeyimana akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umugore ushinzwe umutekano ku nyubako ya Grand Plazza nyuma y’aho amusabye guca mu cyuma gisaka abinjira muri iyo nyubako maze Min Evode akamusunika undi akitura hasi.
Nyuma y ‘iki gikorwa,abanyarwanda banenze cyane imitwarire ya minisitiri Evode usanzwe uzwiho imvugo zisesereza.
Ibitangazamakuru binyuranye nabyo byanditse inkuru zivuga kuri bamwe mu banyarwanda basabye uyu muyobozi kwegura ku bw’uburemere bw’icyo gikorwa yakoze.
Rwandatribune.com yashatse kuvugana na Min Evode Uwizeyiyima kuri iki gikorwa cyagawe na bamwe mu banyarwanda ntibyakunda kuko Min Evode Uwizeyimana yahise akupa telefone.
Nyuma y’uko umunyamakuru wa rwandatribune.com amwibwiye Min Evode yamusubije ati:”Vuga ibyo uvuga vuba wintinza.”
Aha niho umunyamakuru yatangiye amubaza icyo avuga ku bitekerezo binyuranye bamwe mu banyarwanda batanze bagaragaza ko batishimiye igikorwa cyo guhohotera umudamu yasanze mu kazi maze ahita yihutira kumukupa ku murongo wa telefone.
Kurundi ruhande,nta makuru cyangwa inyandiko zagaragaye zatangajwe n’uruhande rw’uwahohotewe haba umudamu wasunitswe cyangwa ikigo akorera.
Ingingo ya 16 y’ itegeko n 027/2919 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda iyi ngingo igena inshingano z’abagenzacyaha, mu agace kayo ka mbere ivuga ko, ubugenzacyaha bufite inshingano zo gushakishasha ibyaha .
Ibi ngo biha ububasha RIB bwo guhita bukurikirana Evode bitabanje gusabwa n’uwahohotewe cyangwa ababibonye cyane ko mu ngingo ya 17 yiri tegeko harimo ko iperereza ry’ibanze rikorwa n’ubugenzacyaha bubyibwirije.
HATEGEKIMANA J Claude