Abagize Umutwe wa CNRD/FLN ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, batangaje ko bamaze imyaka 30 yose bahanganye na FPR –Inkotanyi, nyamara ngo kugeza ubu nta kirahinduka ndetse ntacyo barabasha kugeraho.
Ni ibyatangajwe na Eric Munyemana umwe mu bayobozi ba CNRD/FLN, mu kiganiro yagiranye na Cyusa Devid ushinzwe itangazamakuru muri uyu mutwe.
Ati:” Tumaze imyaka igera kuri 3O duhanganye na FPR-Inkotanyi ,ariko nta kintu na kimwe kirahinduka. Biradusaba izindi mbaraga kugirango ntubashe kubigeraho.”
Eric Munyemana, yakomeje avuga ko abibwira ko FPR-Inkotanyi izemera ibiganiro n’abayirwanya bibeshya cyane ngo kuko itabikozwa ndetse yanabisuzuguye c, ahubwo ko bagomba gukomeza gukaza umutsitsi no kwihangana bakomeza inzira y’intambara biyemeje.
Ati:” Abibwira ko Politique ,Dipolomasi cyangwa se igitutu gishyirwa kuri Kigari kizahindura ibintu baribeshya. ibyo FPR yabiciye mazi kandi ntiteze guhinduka. Umuti ni umwe gusa ariwo gufata intwaro .”
K’urundi ruhande ariko Eric Munyemana , yabajiwe uzarwana iyo ntambara n’uko izarwanwa mu gihe hashize imyaka uruhuri yaba FDLR/FOCA, CNRD/FLN, RUD-URUNANA n’abandi, bagerageze gushoza intambara ku Rwanda ariko bikaba byarabananiye.
Eric Munyemana, yasubije ko n’ubwo bamaze igihe bagerageza gukoresha inzira yinatmabara ariko bikaba bitarabakundira, bazakomeza guhanyanyaza by’umwihariko CNRD/FLN kugirango barebeko hari icyo bazabasha kugeraho.
Umutwe wa CNRD/FLN ugizwe n’Abasirikare hamwe n’Abanyapolitiki , bahoze muri FDLR/FOCA nyuma baza kuyiyomoraho bapfa ikibazo cya Kiga-Nduga.
Benshi mu bashinze iyi mitwe yombi yamaze gutandukana, ni abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ri naho bakomora ingengabitekerezo y’ivangura rushingiye ku muko n’uturere byatumye bacikamo ibice bibiri bihanganye.
Kuva CNRD/FLN yakwiyomora kuri FDLR/Foca 2016, yatangiye kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko ntiyabasha kugira icyo igeraho ndetse biza kurangira bamwe mu bayobozi bayo n’abarwanyi benshi bahasiga ubuzima abandi bafatwa mpiri bisanga mu Rwanda.
Kugeza ubu, uyu mutwe wongeye gucikamo ibice bibiri, kimwe cya Lt Gen Hamada ikindi cya Gen Maj Jeva bapfa ubuyobozi, amoko n’amafaranga, gusa igice kiyobowe na Gen Maj Jeva ,nicyo gikomeje kwigamba gutegura intambara ku Rwanda, mu gihe icya Lt Gen Hamada wahoze ari Umugaba mukuru w’Ingabo za FLN cyaburiwe irengero.
Claude HATEGEKIAMANA
Rwandatribune.com
Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Defense Budget y’ibihugu byose (Global Military Budget),irenga 2 Trillions USD ku mwaka.Zabuli 5:6 havuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.