Nyuma yaho Dr Jimmy Gasore minisitiri mushya ushinzwe ibikorwa remezo arahiriye kuyobora iyo minisiteri, Perezida Paul kagame yamugiriye inama binyuze mu ijambo ry’ubwenge, rizamufasha kuzuza inshingano ze igihe cyose azaba akiri muri iyo mirimo mishya yashinzwe.
Kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, mu muhango wo kwakira indahiro ya Min mushya w’ibikorwa remezo Dr Jimmy Gasore,Perezida Paul Kagame, yamusabye, kwirinda abamubwira ubugambo ahubwo ko akwiye gukora ibintu uko abyumva.
Ati “Ntuzatinzwe n’abakubwira ubugambo, wowe uzakore ibintu uko ubyumva kandi ukwiriye kuba ubyumva.Ikindi ngira ngo niba ari ikibazo dufite muri rusange, Abanyarwanda ubanza dukunda kuvuga kurusha gukora. Abantu bazareke kukurangaza ngo bagushyire mu mvugo iraho nayo niba ihari izana umusaruro iyo uyitega amatwi.”
- Kwamamaza -
Perezida Paul Kagame kandi, yifurije Minisitiri Gasore imirimo myiza, amwibutsa gukora neza inshingano ze nk’uko bikubiye mu ndahiro yari amaze kumugezaho.
Yasabye abayobozi bose muri rusange, kubanza gushyira imbere inyungu z’igihugu mbere yo kubanza kwirebaho, n’ubwo buri muntu aba ashaka kuzamura imibereho ye.
Yagize ati “Icya mbere sinzi impamvu yagomba gusubirwamo kenshi , buri munsi, buri gihe, muri izo nzego zo gukorera Abanyarwanda no gukorera igihugu. Inyungu z’Umuntu ku giti cye arabanza akazishyira iruhande nubwo atazibagirwa kuko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gushaka kuzamura intera y’imibereho ye.”
- Kwamamaza -
Yakomeje agira ati:“Ariko icyo mvuga, nuko iyo byageze kuri izo nshingano ubanza gukorera no kuzamura ubuzima bw’abandi ari bo Banyarwanda ari nacyo gihugu, nicyo gikwiriye kuba kibanza muri byose, ubwo noneho niby’umuntu bikagendera muri ibyo cyangwa se bigakurikira.”
Dr. Jimmy Gasore , yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimbuye kuri uwo mwanya Dr Nsabimana Ernest ndetse akaba yarakoze mu nzego zitandukanye nkaho yigeze kuba umushakashatsi mu mushinga ugamije kwita ku mihindagurikire y’ikirere ‘Rwanda Observatory Project’ n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yatangije kandi urwego rukurikirana iby’imihindagurikire y’ibihe mu 2003. Naho hagati ya 2017 na 2018, ayobora umushinga w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA), wari ugamije kugenzura imiterere y’ibyanduza umwuka mu Rwanda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com