Inkomoko y’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akenshi igiye ifite inkomoko kuyindi mitwe yitwaje intwaro yaba ikomoka mu mahanga cyangwa imbere mu gihugu, muri iyo mitwe mva mahanga harimo na FDLR umutwe w’inyeshyamba ugizwe nabamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda muri 1994 ari nawo wabyaye RUD –URUNANA.
Umutwe wa RUD Urunana washinzwe muri Nzeli 2005 biturutse ku ivangura rishingiye ku irondakarere (Kiga na Nduga) n’ibindi bitandukanye batabashije kumvikanaho. Ubundi RUD – URUNANA igizwe n’abarwanyi bahoze mu mutwe wa FDLR ariko nyuma baza kwivumbura biturutse kuri iryo ronda Karere, birongera bituruka ku mafaranga yaturukaga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro,ubuhinzi,ubwambuzi no gusoresha abantu ku ngufu bituma bashinga iyabo mitwe harimo na RUD – URUNANA ariko ubundi bose bahoze ari FDLR.
Abayobozi ba Politiki ba RUD – URUNANA bari Jean Marie Vianney wari Perezida naho Umunyamabanga Nshingabikorwa akaba Felicien Kanyamibwa. Mu bandi bari mu buyobozi bwa Politiki harimo na Major Emmanuel Munyaruguru uba mu gihugu cya Norvege.
Ingabo za RUD Urunana ku ikubitiro zari ziyobowe na Brig Gen Jean Damascene Ndibabaje Alias Musare. Bivugwa ko Musare yatonganye na Mudacumura, akamwaka Brigade yari ayoboye undi akivumbura agahita ahindura abasirikari yari ayoboye abashyira mu mutwe mushya wa RUD Urunana. Mu kwezi kwa Kamena 2006, Mudacumura yamugabyeho ibitero undi yihagararaho.
Brig Gen Musare wize amashuri yisumbuye I Bicumbi mbere yo kurangiriza muri APE Rugunga, yinjiye mu ishuri rya gisirikari ESM muri Ukwakira 1990. Yahunze afite ipeti rya St Liyetona akaba ari mubakubiswe ikibatsi n’ingabo za APR ubwo yari ku musozi wa Jali ndetse muri Jenoside akaba yarishe abatutsi cyane ahitwa i Remera y’Abaforongo.
Brig Gen Musare yishwe tariki ya 8 Gashyantare 2016 mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Mai Mai. Umwe mu barwanyi ba RUD Urunana warokotse iki gitero cyahitanye Musare yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali aho yabaga ubwo yarari kubyuka ashaka kujya ku gasozi ajya ahamagariraho abarwanyi ba Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n’umusirikare umurinda bitaba Imana.” Tubibutse ko Brig Gen Musare yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda, FPR yaratsinzwe.
Uwasimbuye Brig Gen Musare ni Gen Musabyimana Juvenal Alias Afrika Jean Michel nawe akaba yarishwe n’ingabo za Congo FARDC tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Yiciwe ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.
Uwasimbuye Gen Afrika ariwe Col Cyprien Mpiranya nawe yarishwe ubwo hari tariki ya 29 Kanama 2020 nawe yicirwa ku mupaka na Uganda. Col Mpiranya, wari uzwi nka Kagoma yahunze u Rwanda afite ipeti rya Serija aho yahise yinjira mu mitwe yabanjirije FDLR nka ALiR nindi nyuma yinjira muri RUD Urunana yaje kuyobora kugezwa yishwe.
Nyuma yuko Col Mpiranya yishwe, yasimbuwe na Col Emmanuel Rugema. Amakuru yahamijwe (kuberako umurambo we wabonetse) uyu munsi ariko akaba yari amaze iminsi ibiri acicikana nuko Col Rugema yishwe na bagenzi be nyuma yo kugira amakimbirane mu buyobozi bwuwo mutwe w’iterabwoba uherutse kwica abaturage 14 mu Kinigi mu mpera za 2019.
Col Rugema Emmanuel yishwe ku kagambane yakorewe na bagenzi be Col Fayida afatanyije na Cpt Gavana,barwaniraga intebe y’ubuyobozi.
Mu mirimo yakoze, Col Rugema Emmanuel yabaye umugaba wungirije wa RUD mu gihe cya Afurica Jean Michel yoherejwe na Kayumba Nyamwasa n’aho Afurika Jean Michel yabaye umugaba wungirije wa RUD mu gihe cya Musare.
Muri 2005, RUD Urunana yaje kwihuza n’undi mutwe witwaga RPR-Inkeragutabara wari ugizwe na mubashinze RPR Inkeragutabara ariwe Major Gerard Ntashamaje yaje gutaha mu Rwanda. Uwari uyoboye agatsiko ka RPR Inkeragutabara kihuje na RUD Urunana ni Col Emmanuel Rugema wiyitaga Umupfu w’ishyamba ndetse n’undi witwaga Capt Eric ushobora kuba yarihaye ipeti nawe
Yihuje n’indi mitwe mu gihe imbaraga zawo za gisirikare zagiye zigabanuka buhoro buhoro mu myaka yashize, kubera iyicwa ry’Abayobozi bagiye bicwa uko bwije n’uko bukeye.Iyi mitwe yose kandi yihuje na RUD- URUNANA icyo ihuriyeho ni uko yose yagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ubwo itabashije kubigeraho.
UWINEZA Adeline