Perezida Vladimir Putin ,yatangaje ko Uburusiya bugiye gutangira gushinga intwaro kirimbuzi hafi y’igihugu cya Ukraine.
Perezida Putin, avuga intwaro za kirimbuzi zikoreshwa k’urugamba zizwi nka ‘tactical nuclear weapons’. zigiye gutangira koherezwa mu gihugu cya Beralus basanzwe babanye neza, zigashingwa hafi y’imipaka ya Ukarine .
Ni icyemezo cyafashwe n’Uburusiya, nyuma yaho Ubwongereza butangaje ko bugiye koherereza Ukraine ibisasu bikozwe mu bumara buhumanya buzwi nka” Uranium” mu rwego rwo gufasha igisirikare cya Ukraine kurwanya ingabo z’Uburisiya no gutwika ibifaruba byazo.
K’urundi ruhande, Perezida Putin yihanangirije Ubwongereza avuga ko koherereza izi ntwaro Ukraine bivuze gutangiza intambara kirimbuzi k’Uburusiya , bitewe n’uko ari ibisasu bihumanya ndetse ko ntaho bitaniye n’intwaro kirimbuzi.
Perezida Putin, akomeza avugako , Uburusiya nabwo bufite intwaro nyinshi nk’izi ndetse ko bugiye gutangira kuzitegura, zikaba zakwifashishwa mu gihe cyose Ubwongereza bwatangira kohereza ibyo bisasu by’ubumara buhumanya muri Ukraine hagamijwe kurwanya Uburusiya.
Perezida Putin yemeza ko mu kubikora ,Uburusiya butazaba burimo guha Belarus inshingano zo kugenzura intwaro zabwo, ahubwo ko buri kwifashisha Beralus nk’igihugu cy’inshuti kwegereza intwaro kirimbuzi hafi ya Ukraine, mu rwego rwo kwitegura intambara kirimbuzi Uburusiya bushobora gushozwaho n’ibihugu byibumbiye mu muryango wa NATO bikoresheje Ukraine.
Putin, avuga ko nta gitangaza kiri mu gushyinga intwaro kirimbuzi mu gihugu cy’inshuti nka Belarus ngo kuko na Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’abambari bazo ,nabo bashinze nyinshi mu bihugu bihana imbibi n’Uburusiya.
Ati: “Nta kintu kidasanzwe kirimo hano kuko na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyinze intwaro kirimbuzi mu bihugu bituranye n’Uburusiya kandi zimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo zibikora. Zimaze igihe kirekire zarashyize ku butaka bw’ibihugu by’inshuti zazo intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba, hagamijwe kurwanya Uburusiya”.
Perezida Putin yongeyeho ko bitarenze ku kuwa 1 Nyakanga 2023 , Uburusiya buzaba bwasoje kubaka muri Belarus ububiko bw’intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba.