Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye none yanze gutora umushinga w’Itegeko ryemerera ingimbi n’abangavu bafite imyaka 15 kuzamura guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.
Ni inteko rusange yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022, ikaba yigaga ku mushinga w’itegeko rirebana n’imyororokere mu Rwanda by’umwihariko mu rubyiruko.
Uyu mushinga w’Itegeko wari ukubiyemo ubusabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore yakomeje kugenda isaba ko abangavu bageze ku myaka 15 y’amavuko bakabaye bemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro zihabwa abagore.
- Kwamamaza -
Uyu mushinga ni nawo wavugaga ko , mu bigo by’amashuri yisumbuye hakwiriye kujya hashyirwa udukingirizo , mu rwego rwo kugabanaya umubare munini w’abana bata ishuri biturutse ku nda zitateganijwe baterwa bakiri ku ntebe y’ishuri.