Umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza ishyaka Green Party ryiyamamarije mu karere ka Rwamagana aho rikomereza Nyarugenge.
Mu karere ka Rwamagana, uwo muhango watangiriyemo witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego za Leta ndetse n’abaturage bari bitabiriye uwo muhango bari benshi cyane baje kumva imigabo n’imigambi y’iryo shyaka.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana, Kagabo Richard Rwamunono witabiriye iki gikorwa yahaye ikaze Dr Frank Habineza wari kumwe n’umuryango we hamwe nabandi barwanashyaka bari kumwe nabo maze asaba abaturage kuzahitamo neza kuri uriya munsi w’itariki 15 uku kwezi.
- Kwamamaza -
Ahawe ijambo yagize ati” Umuhanda Rwamagana /Ngoma uri mu byifuzo mwangejejeho turabishyira muri gahunda yacu” Dr Frank Habineza.
Yanongeye gushimangira ko nibamugirira icyizere bakamutora azageza ku banyarwanda bose amazi meza aho umuryango uzajya wemererwa kuvoma ibijerekani bita u ku munsi bitishyurwa.
Yanavuze ko nibabagirira icyizere bakatora icyitwa transit centers zizitwa amateka guhera mu kwezi kwa cyenda( Nzeri).
- Kwamamaza -
Yakomeje asobanura ko umuntu agomba gufungwa hari ibimenyetso simusiga bimwemerera gufungwa ngo impamvu ni uko hari abantu bafungirwa ubusa nyamara mu nyuma bakazasangwa ari abere ibyo yota akarengane akavuga ko bigomba gucika kandi vuba.
Yongeyeho ko muri urwo rwego umuntu azajya ahabwa indishyi zakababaro kubazajya bafungirwa ubusa.
Dr HABINEZA Frank yavuze ko ishyaka Green Party rifite gahunda ihamye yo kurwanya ubukene
Yatangaje ko hari ikibazo cy’ubukene bwugarije abanyarwanda avuga ko mu rwego rwo guhangana nibyo bibazo bazashyitaho ikigega gishora imari mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo kijye cyunganira abashaka gushora imari muri ibyo bikorwa akavuga ko bizafasha abanyarwanda kwikura mu bukene.
Dr Frank yashimiye abaturage b’akarere ka Rwamagana ku rukundo bamugaragarije maze abasaba kuzamuha amajwi amugeza mu Rugwiro abasezeranya ko ibyo azakora ari byinshi.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki 22 Kamena bikaba birasozwa kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Nyakanga .
- Kwamamaza -
Ishyaka Green Party ryatanze kandida perezida umwe ariwe Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida depite 50, 24 muri ni abagore.
Icyitegetse Florentine