Icyiswe RWANDA BRIDGE BUILDERS cyashinzwe na Kayumba Nyamwasa gikomeje gusenyagurika
Mu ibaruwa isezera kandi irambuye ,Rwandatribune.com yaboneye kopi ubuyobozi bw’ishyaka Ishema Party rya Padiri Thomas Nahimana ryandikiye urwego nyunguranabitekerezo mu kiswe Rwanda Bridje Builders ( abubatsi b’iteme nyarwanda),ikomeje gushimangira ko Ikiswe RWANDA BRIDGE BUILDERS cyahimbwe na RNC ya Kayumba nyamwasa afatanyije na FDU Inkingi gikomeje gusenyuka urusorongo .
Nkuko bigaragara muri iyo baruwa ngo zimwe mu mpamvu zikomeye zitumye Ishema Party yikura mu kanama nshingabikorwa ka Rwanda bridge builders ngo n’uko imyaka 26 ishize RPF ifashe ubutegetsi, atari ubwa mbere abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bagerageza kwishyira hamwe ariko bikabananira bityo ko bamajije kurambirwa kwishira hamwe bidatanga umusaruro kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Bakomeza bavuga ko impamvu ari uko benshi mu bagize amashyaka arwanya Leta y’uRwanda akorera hanze adahuje ingengabitekerezo ndetse ngo bakaba batanahuza ngo kuko n’amakimbirane bagiye bagirana yagiye avangwa na za poropaganda zo gusebya abo batabona ibintu kimwe ndetse ko benshi muri bo badakora politiki y’ukuri ko ahubwo usanga babikora bishakira inyungu zabo bwite.
Bakomeza bavugako muri RWANDA BRIDGE BUILDERS urukuta rutandukanya abayigize rumajije kuba rurerure cyane kuruta ikiraro kibahuza, bitewe no kutagira ingengabitekerezo imwe, ikinyoma cyakunze kuranga bamwe mu banyapolitiki bo muri opozisiyo hakiyongeraho kutagira ibikorwa bifatika.
Bakomeza bavugako aya makosa yose ntana kimwe kirakorwa mu kuyakosora kandi ko bakurukije ikerekezo Rwanda Bridge builders ifite badashidikanya ko nta n’ikizakorwa.
Banongeraho ko uburyo bufifitse bushingiye ku gitugu cy’abashinze runo rwego nacyo ari kimwe mu bibazo bitumye bakuramo akabo karenge ngo kuko abantu bamwe cyane cyane abo muri RNC batungwa agatoki ni Charllotte Mukankusi na Mwenedata Gilbert na FDU Inkingi ni Ndagijimana , nibo biharira ijambo kuko ngo iyo hari umuntu cyangwa itsinda ry’undi munyamuryango rizanye igitekerezo giteshwa agaciro maze agatsiko k’abantu bacye akaba aribo bafata ibyemezo batabanje kubaza abandi.
Abayobozi bashizweho kandi ngo ntibazi uburyo bashizweho , ndetse ngo n’icyakurikijwe kugirango bashyirweho ,dore ko n’igihe bazaviraho kitazwi ko n’imyanzuro basohora nayo usanga idahuje n’ibyavuzwe n’urwo rwego, kuko nta mwanzuro usobanutse wavanwe mu mpaka zagiwe.
Guhera tariki ya 23 na 24 Gicurasi hifashishijwe ikoranabuhanga nibwo amashyaka n’imiryango yigenga bigera kuri 36 biyitako ari abo muri opozisiyo batangije ikiswe Rwanda bridge builders ( abubatsi b’iteme ), nkuko bamwe mu babarizwa muri opozisiyo babivuze ngo byakozwe na RNC ya Kayumba ifatanyije na FDU Inkingi nyuma yaho P5 isa n’isenyutse bitewe n’ingabo zabo zatikiriye Muri Congo, naho RNC yongeye gucikamo ibice .
Benshi basanga ari amayeri Kayumba yakoresheje yo guhangana n’abamwiyomoyeho no kwikuraho icyashya ko RNC ari umutwe w’iterabwoba ar inayo mpamvu yo gukoresha Mwenedata Gilbert na Charllotte Mukankusi kandi ariwe ubyihishe inyuma .
Benshi mu bari bitabiriye iyo nama bayivuyemo itarangiye abandi nabo ngo yarangiye badasobanukiwe imigabo n’imigambi ya Rwanda Bridge builders bashinja abambari ba Kayumba aribo Mwenedata Gilbert na Charllotte Mukankusi kudatanga ubwisanzure muri iyo nama ahubwo ijambo rigahabwa abo muri RNC na FDU Inkingi gusa.
Uwagerageje kuvuga ko hari ubusumbane Richard Rugira wa NPC we yahise akurwa k’umurongo ngo Kuko yari atangiye kubavangira
DR Thegeone Rudasingwa nawe ari mu banenze uno mushinga wa Rwanda bridge builders kuko nubwo we n’ishyaka ayoboye ‘Ishyakwe’ batumiwe mw’icyo gikorwa banze kwitabira ubutumire ngo kuko badashobora kugendera mu kigare cya RNC ya Kayumba kigamije kwishakira indonke
Hategekimana Claude